Mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Biryogo, ku mugoroba w’uyu wa 17 Ukuboza 2025, habaye urupfu rutunguranye rwaturutse ku basore babiri bazwi nk’abataka, bashyamiranye bapfa umukiriya umwe ahasiga ubuzima.
Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ( 18h45’) , mu gace kazwi nko mu Marangi ya Biryogo, habereye icyaha cy’urugomo cyavuyemo urupfu rw’umusore wari usanzwe akora akazi ko gutanga serivisi muri resitora.
Amakuru y’ibanze aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko Nsengiyumva Furgence, umusore w’imyaka 19, ukora akazi ko kuba gutanga ibyo kurya muri Mini Restaurant ya Christella Retitia w’imyaka 34, yafashwe akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Elie Ndayisenga, uzwi ku izina rya Paster, wakoreraga Sumaya Restaurant ya Uwimpuhwe Sumaya.
Bivugwa ko aba basore bombi bagiranye amakimbirane bapfa umukiriya bigakurikirwa n’imirwano yakomeje gukara, bikarangira umwe muri bo ahasize ubuzima.
Iyi mirwano yabaye yateye impungenge n’ubwoba mu baturage bari hafi aho, bamwe bavuga ko aho hantu hakunze kugaragaramo amakimbirane n’imirwano ishingiye ku myitwarire idahwitse yo gutanguranwa abakiriya bahagenda.
Ukekwaho icyaha yahise atabwa muri yombi, ajyanwa ku Kagali ka Biryogo mu gihe ategereje koherezwa kuri RIB Station ya Nyarugenge kugira ngo hakomeze iperereza ku byabaye.
Inzego z’umutekano zatangaje ko iperereza rikomeje, kandi ko uzagaragara ko yagize uruhare muri iki cyaha azabibazwa hakurikijwe amategeko.