Umutoza mushya wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yagaragaje ko akeneye igihe kugira ngo agera ku musaruro abafana b’iyi kipe bifuza.
Yabigarutseho nyuma yo kunganya na Etincelles FC igitego 1-1 mu mukino wa mbere muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Ferry yavuze ko uyu mukinnyi wamweretse ko hari byinshi akeneye gukosora mu maguru mashya by’umwihariko imyitwarire n’imitekerereze y’abakinnyi.
Ati “Ntabwo nishimiye imyitwarire nabonye, haba dufite umupira cyangwa tutawufite. Hari ibintu bimwe bitagomba gukomeza gutya, nabibwiye abakinnyi kandi ni inshingano zanjye kubikosora.”
Yakomeje agira ati “Hari ibigomba gukosorwa tukaba abanyamwuga. Roma ntabwo yubatswe mu munsi umwe. Hari ibyo tugomba gukosora buri kintu kikajya mu mwanya wacyo. Guhera ku wa Mbere tugiye gutangira gukora cyane.”
Nubwo uyu mutoza avuga ibi, aheruka guhabwa amasezerano y’amezi atandatu azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.
Kunganya na Etincelles FC byatumye Gikundiro iguma ku mwanya wa karindwi igira amanota 21 irushanwa umunani na Police FC ya mbere.
Mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona, Rayon Sports izakira AS Muhanga ku Cyumweru, tariki ya 4 Mutarama 2026.