DORE Amakosa 10 akurura imivumo n’inyatsi kurusha ayandi
Hari ibintu abantu bakora bakavuga bati: “Ni ibisanzwe… nta cyo bitwaye.” Ariko se wari uzi ko hari ingeso imwe gusa ishobora gufunga imigisha yawe imyaka myinshi utabizi? Wigeze ujya mu rugo bakakuzimanira, bakagutekerera, bakaguha umwanya wabo wose… hanyuma ukagenda nta na kimwe ugaragaje nk’ishimwe? Wigeze utekereza ko ibyo ushobora kubifata nk’ibisanzwe… ariko mu isi y’umwuka bikaba bifite uburemere? Hari abantu bibaza impamvu: – Amafaranga yabo adahama – Imigisha itinda – Amahoro atuzura mu buzima bwabo Nyamara imizi y’ibyo byose ishobora kuba iri mu myitwarire isa n’ito cyane. Uyu munsi, tugiye kuvuga ku makosa 10 akurura imivumo n’inyatsi kurusha ayandi — amakosa abantu benshi bakora batabizi, ariko akagira ingaruka zikomeye ku mibereho yabo. Ibi si amagambo yo gutera ubwoba… ni ukuri kugufasha kwisuzuma no gukingura imigisha yawe.
Hari abantu basenga cyane… ariko imigisha yabo ikanga gufunguka.
Hari abagerageza cyane… ariko ibintu bikanga kugenda neza.
Ese byaba bishoboka ko atari amarozi… atari umwanzi… ahubwo ari imyitwarire isa n’ito wakoze utabizi?
Tekereza ibi:
Wagiye mu rugo bakakuzimanira, bakagutekerera, bakaguha icyubahiro cyose… ariko wowe ukagenda nta na kimwe ugaragaje.
Wagiye mu birori, mu byago, mu rugo utari warigeze kugeramo… ariko winjira usohoka nk’aho ari ibisanzwe.
Ese wari uzi ko hari ibintu Bibiliya ivuga ku gutanga, ku gushimira no ku kubaha — kandi kubirengaho bishobora gufunga imigisha yawe?
Hari amakosa abantu bakora bakavuga bati:
“Ahubwo ni umuco gusa…”
Ariko mu isi y’umwuka bikagira uburemere bukomeye.
Uyu munsi, ngiye kukwereka amakosa 10 akurura imivumo n’inyatsi kurusha ayandi — kandi ushobora gusanga nawe hari aho wahuriye na rimwe muri yo.
Ntugire aho ujya.
Isuzume.
Wumve neza.
Kuko rimwe na rimwe, gukosora ikintu kimwe gusa… bishobora guhindura ubuzima bwawe bwose
Si uko buri kosa rihita rikuzanira “umuvumo w’ako kanya”, ariko ni imyitwarire ishobora gufunga imigisha, kugabanya icyubahiro cyawe no kwangiza umubano.
🔥 1. Kujya gusura umuntu amara masa kandi ubishoboye
Kujya mu rugo bakakuzimanira, bakagutekerera, bakaguha umwanya wabo — ariko wowe ukagenda nta na kimwe ujyanye kandi ubishoboye.
“Ntuzagende imbere y’Uwiteka amara masa.” – (Gutegeka kwa Kabiri 16:16)
Iri ni ryo kosa rikomeye kurusha ayandi, kuko riba rigaragaza umutima udashima.
🔥 2. Guhabwa kenshi ariko ntutange na rimwe
Hari abantu bahora basurwa, bahora bafashwa, bahora batumirwa… ariko nta na rimwe bajya gutanga.
“Umuntu uterera azahabwa.” – (Luka 6:38)
Kutagira umutima wo gusubiza neza bishobora gufunga imigisha.
🔥 3. Gusuzugura urugo winjiyemo
Kwinjira mu rugo ugatangira kunenga:
- Ibiryo
- Isuku
- Imibereho yabo
Ibi bizana inyatsi kuko uba usuzuguye icyubahiro baguhaye.
“Mwambare umutima wo kwiyoroshya.” – (Abakolosayi 3:12)
🔥 4. Kurya no kunywa nk’aho ari uburenganzira bwawe
Kwikoreza, gusaba byinshi, kwigwizaho… nk’aho utazi ko uri umushyitsi.
Ibi bigaragaza umutima wo kwikunda.
🔥 5. Kutavuga “Murakoze” uvuye ku mutima
Hari abagenda bataranashimira by’ukuri.
“Mushimire muri byose.” – (1 Abatesalonike 5:18)
Kutashima ni imwe mu mizi ifunga imigisha.
🔥 6. Kujya mu birori cyangwa mu byago ntacyo ujyanye kandi wabishoboye
Mu muco nyarwanda, iyo ujya:
- Mu byago
- Mu bukwe
- Mu birori
Hari icyo ujyanayo mu bushobozi bwawe. Kutabikora kandi ubishoboye bizana inyatsi n’akato.
🔥 7. Kugaragaza ishyari mu rugo rw’abandi
Kubona ibyo bafite ukabigirira ishyari aho kubasabira umugisha.
“Urukundo ntirugira ishyari.” – (1 Abakorinto 13:4)
Ishyari rifunga imigisha yawe.
🔥 8. Gukoresha nabi ibya nyir’urugo
Kwica ibikoresho, kwangiza ibintu, kutitonda… ukagenda ntacyo uvuze.
Ibi bitera inyatsi kandi bikagabanya icyubahiro cyawe.
🔥 9. Kujya gusura ufite umugambi mubi
Kujya mu rugo:
- Ushaka kumenya amabanga
- Ushaka kugenzura
- Ushaka kugirira nabi
Umutima mubi ni wo ukurura ibibazo byinshi.
“Umutima w’umuntu umutunganya inzira.” – (Imigani 16:9)
🔥 10. Kwakira nabi abagusura
Niba ari wowe wakiriye:
- Ukagaragaza uburakari
- Ukabaha umwanya utuzuye
- Ukabatesha agaciro
Na byo bishobora kugaruka kuri wowe.
“Mwumirwe n’abashyitsi.” – (Abaheburayo 13:2)
🕊️ Umwanzuro
Imivumo n’inyatsi si ibintu by’imitwe gusa, akenshi biterwa n’imyitwarire yacu.
Umutima udatanga, udashima, udubaha — ni wo ufunga imigisha.
Ariko inkuru nziza ni iyi:
Uhindutse uyu munsi, wicisha bugufi, ugatanga mu bushobozi bwawe — imigisha irongera igakinguka.
itangiriro 18:1-10
| Imana yongera gusezeranya yuko Sara azabyara umuhungu | ||
| 1. | Uwiteka abonekera Aburahamu kuri bya biti byitwa imyeloni bya Mamure. Yari yicaye mu muryango w’ihema rye ku manywa y’ihangu, | |
| 2. | yubura amaso abona abagabo batatu bahagaze imbere ye, ababonye ava mu muryango w’ihema arirukanka arabasanganira, yikubita hasi | |
| 3. | aravuga ati “Databuja, niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze we kunyura ku mugaragu wawe, | |
| 4. | ahubwo bazane utuzi mwoge ibirenge muruhukire munsi y’igiti, | |
| 5. | kandi nanjye mbazanire utwo kurya mwice isari, mubone kugenda ubwo muje ku mugaragu wanyu.” Baramusubiza bati “Ubigenze uko uvuze.” | |
| 6. | Aburahamu arihuta yinjira mu ihema, asanga Sara aramubwira ati “Tunganya vuba indengo n’umucagate by’amafu meza, uvugemo imitsima.” | |
| 7. | Aburahamu arirukanka ajya mu bushyo, azana ikimasa cyoroshye cyiza agiha umusongozi we, arihuta aragiteka. | |
| 8. | Yenda amavuta n’amata n’inyama z’icyo kimasa yatetse abishyira imbere yabo, abahagarara iruhande munsi ya cya giti bararya. | |
| 9. | Baramubaza bati “Sara umugore wawe ari he?” Arabasubiza ati “Ari mu ihema.” | |
| 10. | Undi aramubwira ati “Iki gihe cy’umwaka nikigaruka, sinzabura kugaruka aho uri, Sara umugore wawe abyare umuhungu.” Sara abyumva ari mu muryango w’ihema uri inyuma ye. | |