Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri Kaminuza ya UNILAK aho bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa abamotari babiri mu Murenge wa Gatenga Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Mu itangazo ryasohowe na Polisi y’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga zayo, polisi y’u Rwanda yagize iti:“ Muraho, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri UNILAK bakubise bakanakomeretsa abamotari babiri.
Polisi yakaoje igira iti: “Byabereye mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro. Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi Kicukiro, mu gihe turimo gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe icyo amategeko ateganya.”
Izego z’umutekano zasoje zisaba abantu gutangira amakuru ku gihe, “Tuributsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi ibikorwa nk’ibi ntabwo bizihanganirwa. Murakoze.”
Amakuru y’aya mahane yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu baturage basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye ubwo bushyamirane hagati y’aba banyeshuri n’abamotari.
Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe no kwirinda ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi, yibutsa ko igihugu gifite amategeko agenga buri wese kandi ko uwayarenzeho abihanirwa.