Mu biganiro Biherutse kubera i Doha muri Qatar, umutwe wa M23 washyize ku mugaragaro ibisabwa ngo habeho amahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Muri ibyo byifuzo harimo



1. Gushyiraho Leta ya Federal (Etat Fédérale) M23 ivuga ko Leta ya Kinshasa itagifite ubushobozi bwo kuyobora igihugu mu buryo busesuye ikemeza ko buri ntara ikwiye kwiyobora ku giti cyayo
2. Igisirikare cya M23 gikwiye kuba ari cyo kirinda intara zose Uyu mutwe uvuga ko ingabo za Leta (FARDC) zagaragaje intege nke bityo zikwiye kujya zitozwa na M23
3. Gusubiza impunzi mu gihugu M23 yashimangiye ko ibyo barwanira ari uko impunzi zabanye Congo ziri mu Rwanda Uganda nahandi zatahuka mu gihugu cyabo nta mananiza
🔹 U Rwanda na RDC mu Bufatanye Bushya bwo Kurandura FDLR
Mu gihe ibi biganiro byari bikomeje Leta ya Congo yatangaje ko mu cyumweru gitaha izatangiza Operation spéciale yo guhiga no kurasa abarwanyi ba FDLR bari mu mashyamba ya Congo
Iyi operation izakorwa ku bufatanye bwihariye ningabo zu Rwanda (RDF) nkuko bikubiye mu masezerano impande zombi ziherutse gusinyira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gusa biragoye kobyakorwa
🔹 U Burundi: Umuturanyi utavugwa
Nubwo u Burundi bwagiye bufatanya na FARDC mu bikorwa byo guhangana nimitwe yitwaje intwaro cyane cyane M23 nta gihugu cyigeze kibugaragariza ishimwe cyangwa ngo kigaragaze ko bwagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro
Ikibabaje kurushaho ni uko M23 yanatangaje ko Abaturanyi babarundi bafite igihugu gikennye twabasaba gutaha bakanjya kubaka iwabo amagambo bamwe babonye nkagasuzuguro gusa Niko kuri

🔹 Uburyo Leta ya Congo Isa nItegekwa
Mu bijyanye nibiganiro hari aho bigaragara ko Leta ya Congo isa nkihatirwa kwemera ibyo itigeze isaba Ibitekerezo bya M23 ni byo birushaho kugarukwaho nabategura ibiganiro Leta ntisabwa gukura M23 mu duce yafashe ahubwo irasabwa kumvikana nayo
Ibi bituma bamwe bavuga ko igihugu cya Kivu gishobora kuvuka mu buryo butaziguye niba ibintu bidakosowe vuba

🔹Nubwo Hari Guterwa Intambwe Ikomeye Ariko Yuzuyemo Ubwoba Nubwo abaturanyi namahanga barimo gushakisha umuti wibibazo bya Congo ikibazo kiracyari kinini Aho kurubu Hari imitwe irenga 100 igikorera kubutaka bwa Congo Wazalendo nindi mitwe ntiragaragaza ubushake bwo kwemera M23 Nibiganiro Byamahoro bo ntibabikozwa habe nagato kuko Nta masezerano akomatanyije arashyirwaho ngo yemezwe nimpande zose
Kugeza ubu ibiri kubera i Doha biratanga icyizere ko amahoro ashobora kugaruka Ariko uburyo ibintu birimo kugenda bishyirwa mu biganza bya M23 ndetse nuko ibindi bihugu nku Burundi bisa nibitagira ijambo bituma hari benshi batangiye kwibaza niba koko RDC igifite ubusugire bwigihugu cyunze ubumwe
✍️ Inkuru yateguwe na: Hakizimana Emmanuel
Nickname [#Emma2K]
📢 Komeza ukurikire inkuru zacu kuri Umutsinzi.com