Corneille Nangaa umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 yatangaje ko pereizda wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nta bushobozi afite bwo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko perezida w’u Bufaransa yasabye ko hafungurwa ikibuga cy’indenge cya Goma mu rwego rwo kugeza ubufasha ku babukeneye mu Burasirazuba bwa Congo.
Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi biciye muri Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho akanaba umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, bwavuze ko Leta ari yo izafungura kiriya kibuga kuko ari yo yonyine ifite ubwo bubasha.
Muyaya mu cyumweru gishize yanditse ku rubuga rwe rwa X ko “Kongera gufungura ikibuga cy’indege cya Goma bizakorwa gusa mu bubasha bw’inzego za Leta ya Congo, kandi bigenewe gusa indege zigenewe ibikorwa by’ubutabazi zizajya zikora ku manywa gusa. Si uruhurirane rw’umubyeyi, u Rwanda, cyangwa urw’umwana warwo, M23.”
Corneille Nangaa nawe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko bitangaje kuba nyuma y’amezi 10 Perezida Tshisekedi ari bwo yibutse ko muri Kivu zombi hari abanye-Congo bakeneye gutabarwa, mu gihe ubwo imijyi ya Goma na Bukavu yafatwaga yarahise abahana biciye mu gufunga amabanki; ibyagize ingaruka mbi cyane ku baturage.
Nangaa kandi yagaragaje ko bidasobanutse uko Tshisekedi yahisemo kugirira impuhwe bariya baturage, mu gihe mu byumweru bike bishize yabarasagaho akoresheje za drone na Sukhoi z’intambara.
Uyu mugabo yeruriye Tshisekedi ko nta bushobozi afite bwo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma bitagizwemo uruhare na AFC/M23, ati: “Niba koko wumva ko uri umugabo nyawe, uzaze ufungure ikibuga cy’indege cya Goma bitagizwemo uruhare na AFC/M23.”
Kugeza magingo aya hari ibiganiro byo kurangiza amakimbirane y’Uburasirazuba bwa Congo harimo ibyo M23 igirana na leta bibera i Doha muri Qatar nibibera muri Amerika hagati y’u rwanda na Congo nubwo hari batabifitiye icyizere nk’igisubizo.