Kuri iki Cyumweru tariki 2 Ugushyingo 2025, ubwo perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaganiraga n’Abanye-Congo baba mu gihugu cya Misiri yabatangarije ko igiye guhura na perezida w’u Rwanda.
Félix Antoine Tshisekedi yemeje ko azahura na Pual Kagame muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo gusinya amasezerano yo kurangiza amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo.
Tshisekedi yagize Ati: “Nyuma y’ibyo byose ni bwo Washington itegereje irangizwa ry’ayo masezerano [ya Doha], izahamagara Perezida w’u Rwanda nanjye kugira ngo tujye kwicarana na Perezida Donald Trump, mu rwego rwo gusoza burundu amasezerano yombi: Ay’i Doha n’ay’i Washington.”
Amakuru avuga ko nta gihindutse aba bakuru b’ibihugu bombi batabanye neza bazahura tariki 13 Ugushyingo 2025.
Mbere y’uyu muhuro, muri iki cyumweru Leta ya RDC na AFC/M23 bagomba kubanza gushyira umukono ku mahame abiganisha ku masezerano azasinywa mu byiciro bitanu.
Kinshasa kandi byitezwe ko muri iki cyumweru izasinyana andi masezerano n’u Rwanda yiyongera ku y’amahoro ibihugu byombi byasinyanye ku wa 27 Kamena 2025.
Mu bindi Tshisekedi yagarutseho ni uko yashinje umukuru w’u Rwanda gushaka kwiyomekaho igice cy’Uburasirazuba bwa Congo, aho yagize Ati: “imigambi ye (Kagame) ni intambara n’ubushotoranyi. Icyo agamije ni ugutanya igihugu cyacu no gufata, cyangwa se no kwiyomekaho igice cy’uburasirazuba bwacu gifite ubutaka bukungahaye ku mutungo kamare kandi bwera cyane.”
Félix Antoine Tshisekedi yaganiraga n’abarimo abanyeshuri b’abanye-Congo biga mu Misiri, abacuruzi, abahakora ndetse n’abasirikare boherejwe mu myitozo, kikaba cyibanze kuri gahunda z’ibiganiro igihugu cye kimaze iminsi kigirana n’umutwe wa AFC/M23 ndetse n’u Rwanda.