Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Daniel Chapo, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Uru ruzinduko kandi rwabaye mu rwego rwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi, binyuze mu gusinyana amasezerano akomeye ajyanye n’ubufatanye mu by’umutekano, ndetse n’ubucuruzi.
Perezida Kagame na Chapo bashimangiye ko umubano wa Mozambique n’u Rwanda uri ku rwego rwiza kandi urimo gutanga umusaruro.
Mbere yo gusinya ayo masezerano, aba bakuru b’ibihugu bombi bagiranye ibiganiro byihariye bigamije kurebera hamwe uko imikoranire isanzwe yarushaho gushimangirwa.
Muri ibyo bikorwa, hasinywe amasezerano abiri y’ingenzi. Aya mbere ni amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere [RDB] n’Ikigo cya Mozambique gishinzwe guteza imbere ishoramari no kohereza ibicuruzwa hanze.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Jean Afrique uyobora RDB, na Amade Miquidade wari uhagarariye Mozambique mu Rwanda.
Andi masezerano ni ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare, agamije gukomeza gufatanya mu guhashya iterabwoba muri Mozambique.
Perezida Kagame, yashimangiye akamaro k’aya masezerano ndetse n’icyo impande zombi zisabwa ngo ibyo bigerweho, Ati: “Dufite amasezerano menshi y’ubufatanye. Icy’ingenzi ni ugushyira mu bikorwa ibyo twumvikanye, kandi ni cyo abakozi bacu bagiye gushyiramo imbaraga.”
Guhera mu mwaka 2021, ingabo z’u Rwanda zifatanya n’iza Mozambique mu kurwanya inyeshyamba zo mu mitwe y’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.