Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko indege ebyiri z’intambara za gisirikare za Venezuela zagerageje kwegera ubwato bw’intambara bwa Amerika buri mu mazi mpuzamahanga yo mu nyanja ya Karayibe.
Iki gikorwa cyavuzweho byinshi na benshi mu banyamerika,Washington yemeje ko ari ikigamije gushotorana kandi ko gishobora gutera intambara itateguwe.
Izi ndege bivugwa ko zari izo mu bwoko bwa F-16, zageze hafi y’ubwato bushinzwe kurwanya iterabwoba no gucuruza ibiyobyabwenge buzwi nka USS Jason Dunham, ariko ntihabayeho kwitabara cyangwa kurasana hagati y’impande zombi.
Ibinyamakuru bya Venezuela ntibyigeze bitangaza iri sanganya. Ahubwo, byagaragaje Perezida Nicolás Maduro atangiza ku mugaragaro icyiciro cy’umutwe mushya w’ingabo witwa National Militia, kivuga ko uyu mutwe washyizweho mu rwego rwo kongera imbaraga z’igisirikare no guha ubwisanzure abaturage biyemeje kujya ku rugamba mu gihe amahanga akomeje kunenga ubutegetsi bw’iki gihugu.
Ibi bije nyuma y’aho Perezida Donald Trump ashinje Maduro gukorana n’amatsinda y’ibiyobyabwenge, ndetse akaba yarashyizeho ibihembo bigeze kuri miliyoni 50 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma habatwa muri yombi uyu muyobozi wa Venezuela.
Muri urwo rwego, Amerika yohereje ubwato n’ubwato butwarwa n’ingufu za nikeriyeri hafi ya Venezuela, ibintu abasesenguzi mu bya politike bavuga ko ari igikorwa cya gisirikare cyatangiye gufata isura y’intambara.
Ku wa kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2025 igitero cy’indege ya gisirikare ya Amerika cyangije ubwato bwihuta bushinjwa gucuruza ibiyobyabwenge, bukaba bwari buri mu Nyanja ya Karayibe. Amerika yavuze ko bwari ubw’imitwe y’iterabwoba ikorana na Maduro, kandi ko abantu 11 bari barimo bahise bapfa.
Nyamara Venezuela yashinje Amerika kwica aba bantu binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, ndetse n’impuguke mu by’amategeko zemeza ko nta bimenyetso byatanzwe bigaragaza ko abo bishwe bari bafite ibiyobyabwenge , intwaro cyangwa se bari bagiye kugaba igitero.