Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Zambia, Joseph Malanji, yakatiwe gufungwa imyaka ine akora imirimo ivunanye, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birindwi byo kunyereza umutungo wa leta .
Ibi byaha Joseph yahamijwe harimo kugira umutungo wavuye mu byaha, aho hatanzwe urugero rw’uko yaguze kajugujugu zo gutwara abakerarugendo n’inyubako zitandukanye mu buryo butaziwe inkomoko y’imari.
Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cya Leta ya Zambia, Malanji afatwa nk’umwe mu bayobozi bakomeye bigeze gukorana bya hafi n’uwahoze ari Perezida, Edgar Lungu.
Mu rubanza rumwe kandi, Fredson Yamba nawe wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe kugenzura umutungo wa Leta, nawe yakatiwe gufungwa imyaka itatu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwemeza ko hasohoka amafaranga arenga miliyoni 8 z’amadolari ajyanwa muri ambasade ya Zambia iri muri Turikiya,mu buryo bwuje maguya.
Ibi bibaye mu gihe Perezida Hakainde Hichilema, watsinze Edgar Lungu mu matora ya 2021, yari yarasezeranyije abaturage ko agiye kurandura ruswa, kimwe mu byamuhesheje icyizere cy’abaturage.
Kuva icyo gihe, bamwe mu bayobozi ba Leta ya Lungu bagiye bahanwa, ariko Malanji ni we ufashwe nk’uwari ufite izina rikomeye kurusha abandi.
Nubwo bimeze bityo, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja Hichilema ko nawe adakumira ruswa mu bagize guverinoma ye, ndetse ko nta muyobozi n’umwe wo mu buyobozi bwe uragezwa imbere y’ubutabera.
Muri Gicurasi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse inkunga ya miliyoni 50 z’amadolari yagombaga kugenerwa urwego rw’ubuvuzi muri Zambia, zivuga ko hari icyo yise “ukunyereza guhoraho” kw’ingengo y’imari igenerwa ubuvuzi yatanzwe nk’inkunga.
Transparency International, umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, ushyira Zambia mu bihugu bifite ikibazo gikomeye cya ruswa ku isi hose nkuko Umutsinzi twabikuye muri raporo iheruka gushyirwa hanze.