Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’u Burayi byamaganye ndetse bisaba ihagarikwa ry’ibitero bya AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Congo nyuma y’uko uyu mutwe winjiye mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibihugu by’i Burayi byishyize hamwe na Amerika birimo u Budage, u Bubiligi, u Bwongereza, u Bufaransa, u Buholandi, Denmark, u Busuwisi na Suède.
Iyi mpuruza yatangajwe binyuze mu itangazo rihuriyeho basohoye aho bavuze ko bafite “impungenge z’ubushyamirane bukomeje kubera hafi y’u Burundi”, bashimangira ko ibi bishobora gutuma akarere kose gahungabana.
Bakomeza akndi bagira bati: “Turasaba AFC/M23 n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) guhita bahagarika operasiyo zabo zo kugaba ibitero mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko muri Kivu y’Amajyepfo ndetse tukanasaba RDF kuva ku butaka bwa Congo.”
Iri tangazo kandi rirasaba AFC/M23 “gusubira mu birindiro byayo ikanashyigikira ibikubiye mu magame shingiro” yo na Leta ya Congo Kinshasa basinyaniye i Doha muri Qatar.
Ibyo bihugu byanagaragaje impungenge zo kuba iriya ntambara ikomeje gukoreshwamo “drone z’ubwiyahuzi”, bigaragaza ko ikoreshwa ryazo ryerekana ititumba rikomeye muri ariya makimbirane riteje ibyago abaturage.
Kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize imirwano ikomeye yongeye kubura muri Kivu y’Amajyepfo hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo.
M23 yashoboye kwigarurira ibice bitandukanye birimo n’Umujyi wa Uvira wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo zagezemo ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza.