Olivier Rumenge Rugeyo, wahoze ahatanira kuba umudepite mu karere ka Fizi, yongeye kugaragara ku mugaragaro atangaza ko ashyigikiye ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, avuga ko ari ryo gisubizo ku baturage bamaze igihe barengana mu Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Rumenge yavuze ko Uvira bayirimo kandi ko intego nyamukuru ari ukurenganura abaturage bakomeje guhura n’akarengane, ubwicanyi n’ivangura abishinja ingabo za FARDC, umutwe wa Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi.
Rumenge yasobanuye ko ihuriro ashyigikiye ritagamije gufata ubutegetsi, ahubwo ko rigamije gucungura abaturage bateshejwe agaciro no guhora mu kaga.
Yakomeje agira Ati:“AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yaje ari igisubizo cy’Abanyekongo. Ntituzatererana abaturage bacu. Baradutabaza kuva mu bice bitandukanye kugera i Kinshasa. Tuzagera yo na ho!”
Yongeye kunenga ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, abushinja kunyereza umutungo wa Leta, guteza ivangura n’akarengane, no guca intege icyizere cy’abaturage bategereje impinduka.
Ku birebana n’amasezerano ya Washington hagati ya RDC n’u Rwanda, Rumenge yavuze ko atabareba, kuko ngo adahuza n’ibibazo nyakuri abaturage bahura na byo birimo gukubitwa, gufungwa no gukorerwa iyicarubozo.
Yatangaje kandi ko ku wa Gatandatu hazabera ‘Meeting Populaire’ i Uvira, igamije kumvikanisha neza ubutumwa bwabo no kugaragaza intego yo gusubiza ubutegetsi abaturage.