Umuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatangaje ko bwamaze kugera ku masezerano n’Ubushinwa yo kugura TikTok ishami rya Amerika kugira ngo yemererwe gukomeza gukorera muri iki gihugu hasozwa urugendo rw’imyaka myinshi rwatangiye mu gihe cya manda ya mbere ya Perezida Donald Trump.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubukungu Scott Bessent yavuze ko habonetse amasezerano y’ibanze, kandi ko Trump azavugana na Perezida w’u Bubushimwe, Xi Jinping, ku wa Gatanu kugira ngo harangizwe ayo masezerano.
Bessent yagize Ati: “Perezida Trump yagize uruhare muri ibi, twavuganye na we ejo hashize nijoro, yaduhaye amabwiriza twasangije bagenzi bacu b’u Bushinwa. Nta buyobozi bwe n’imbaraga ze, ntitwari kubasha kugera kuri aya masezerano uyu munsi.”
Bessent ntiyatangaje izina ry’ugomba kugura TikTok ishami rya Amerika ariko byitezwe ko uzayobora iryo tsinda ari Larry Ellison, umuyobozi wa Oracle, wigeze kuba umuntu ukize cyane ku isi mu cyumweru gishize.
Trump mu kwezi kwa Mutarama ya 2025, yari yavuze ko azashyigikira Ellison kugura ibikorwa bya TikTok muri Amerika.
Abadiplomate b’u Bushinwa n’Amerika bahuriye muri Espagne muri iki cyumweru baganira ku bucuruzi n’ibindi bibazo. Bessent, uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu biganiro biheruka, yavuze ko TikTok yari mu biganiro by’ingenzi nabwo bari baganiriyeho.
Wang Jingtao, umuyobozi wungirije muri Cyberspace Administration y’u Bushinwa , yavuze ko ayo masezerano ashobora no guteganya uburyo bwo guhabwa uburenganzira kuri algorithme n’ubuvumbuzi bya TikTok muri Amerika.