Komisiyo y’iperereza y’Umuryango w’Abibumbye [ONU] yasohoye raporo ikomeye ivuga ko Israel yakoze ibikorwa bifatwa nka jenoside ku Banye-Palestine bari muri Gaza, kuva intambara yatangira muri 2023.
Iyo raporo yemeza ko hari ibimenyetso bifatika by’uko bine mu bikorwa bitanu bigize jenoside, nk’uko bisobanurwa n’amategeko mpuzamahanga, byakozwe n’ingabo za Israel.
Ibyo bikorwa birimo kwica abantu bo mu itsinda afite ibyo ahuriyeho birimo akarere n’ubwoko, kubakorera ihohoterwa rikabije ku mubiri no mu bitekerezo, kubateza imibereho mibi igamije kubasenya nk’itsinda, no kubabuza kororoka.
Iyi komisiyo, iyobowe na Navi Pillay wahoze ari umuyobozi w’ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu, ishimangira ko ibyo ishingiraho harimo amagambo y’abategetsi ba Israel ubwabo, imyitwarire y’ingabo, n’ingaruka ziri ku baturage ba Gaza.
Israel yahakanye ibyo ishinjwa, ivuga ko raporo igoretse kandi yuzuyemo ibinyoma bya Hamas.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel yavuze ko abagize iyi komisiyo bakoreshejwe nk’ibikoresho bya Hamas kandi ko bashingiye ku makuru “yamaze kubeshyuzwa n’igihugu cye”.
Aho yagize ati: “Biratandukanye cyane n’iyo raporo, ni Hamas yateguye igitero cya jenoside muri Israel.”
Ibi bitero byikurikiranya by’ingabo za Israel byatangiye nyuma y’igitero gikomeye Hamas yagabye ku wa 7 Ukwakira 2023, cyiciwemo Abisirayeli bagera ku 1,200, abandi 251 bagashimutwa.
Minisiteri y’ubuzima ya Gaza, igenzurwa na Hamas, ivuga ko kuva icyo gihe Abanyapalestine barenga 64,900 bamaze kwicwa, ibitaro byinshi byarashenywe, ibikorwa remezo nk’amazi n’isuku birahagarara, naho abashinzwe kurwanya inzara bavuga ko muri Gaza hari ikigero gikomeye cy’inzara iteye impungenge.