Umutoza w’ikipe ya Nottingham Forest, Nuno Espirito Santo, ntabwo yorohewe muri iyi kipe ndetse ashobora no gusezererwa agasimbuzwa Ange Postecoglou nawe wirukanwe na Tottenham Hotspur mu mpera z’umwaka w’imikino 2024-2025.
Ibi nawe yabiciyemo amarenga ubwo yemezaga ko umubano we na nyiri kipe Evangelos Marinakis utameze nk’uko wari umeze mbere.
Espirito Santo yagize Ati:”Nahoranye umubano mwiza cyane n’umuyobozi mukuru [Marinakis]. Umwaka ushize yari aturi hafi cyane, hafi ya buri munsi twagiranaga ibiganiro. Ariko uyu mwaka ntabwo byifashe neza. Ntekereza ko kuganira no gutanga ibitekerezo buri gihe bifite akamaro, kuko icyo nita ho cyane ni ikipe n’umwaka uturi imbere, ariko umubano wacu warahindutse.”
Yakomeje agira Ati: Simbizi neza impamvu, ariko ndavuga ukuri, sinavuga ko umubano ari nk’uko wari uri mbere. Ukuri ni uko bitakimeze nk’uko byahoze, aho habaga umubano mwiza, wubakiye ku bwizerane no gusangira ibitekerezo. Ubu ntabwo bimeze neza. Akazi kanjye ni ugutoza ikipe, kuyitegura no guteza imbere abakinnyi kugira ngo bagere ku rwego rwisumbuge.
Mu ijambo rye umutoza wa Forest yasoje agira Ati: “Nk’uko bavuga ngo ahari umwotsi haba hari n’umuriro, gusa ndabizi uko ibintu bikorwa, ndi hano ngo nkore akazi kanjye. Nsobanukiwe n’impamvu mfite impungenge. Ni njye wa mbere uhangayitse. Ni njye wa mbere ufite ikibazo ku mutima.”
Nuno Espirito Santo umwaka ushize w’imikino yari afite amahirwe yo gukina imikino ya UEFA Champions League ariko ayatakaza mu minsi ya nyuma ya Premier League ibyarakaje umuyobozi mukuru Evangelos Marinakis.