Manirakiza Straton umukozi wa WASAC,Ruhanga yafunzwe Azira ruswa,Nkuko tubikesha RIB imaze kubitangaza kurukuta rwayo rwa X .
kuri uyu gatanu 22 kanama 2025, RIB Kubufatanye na Police Rwanda bafashe Umukozi mu kikigo gishinzwe amazi ,isuku n’isukura(WASAC),Aho yari ashinzwe Isana Ibikorwa by’Isana ry’Umuyoboro Wamazi wa RUHANGA mu murenge wa RUSORORO,Akurikiranyweho icyaha cya RUSWA

Uyu ufunzwe azize Icyaha cya ruswa nyuma yuko abaturage bagaragaje ikibazo cy’isaranganywa ry’amazi ridakorwa neza,byatumye hatangizwa i perereza kuri iki kibazo. Iry’ibanze rigaragaza ko ubwo habagaho ikibazo cy’igabanuka ry’amazi,Kuva Mukwezi kwa Gicurasi Uyu mwaka MANIRAKIZA yagiye yaka bamwe mubaturage Amafaranga kugirango abaturage bamwe abashyire k’Umuyoboro uvana amazi ku isoko uyajyana mu mavomo yabo bidaciye ku kigega rusange abandi bafatiraho, ibi kandi bikaba binyuranije n’amabwirza ya WASAC.
Aha Rero bikaba byarateje Ingaruka,kubaturage bafatiraga amazi aturuka mu kigega rusange kiri mu kagari ka Ruhanga kigaburira imidugudu ya Rugende,Mirama,Nyagacyamo
Ubu ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje hanatunganywa dosiye kuri iki cyaha izashyikirizwa Ubushinjacyaha.
RIB na Polisi birongera kuburira abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko bigira ingaruka ku iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange ndetse no kuri bo ubwabo kuko bihanwa n’amategeko.
RIB ifatanyije na Polisi ikomeje iperereza ku bikorwa bigayitse nk’ibi mu bindi bice by’Igihugu, inashimira abakomeje gutanga amakuru kugirango ababifatirwamo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya