Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo 2025 ni bwo France Mpundu wari umaze hafi amezi atatu muri Afurika y’Epfo yageze mu Rwanda akubutse mu marushanwa ya ‘The Secret Story Africa’.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, France yakomoje ku mubano umaze igihe uvugwa hagati ye na Juno kizigenza aho yemeza ko yavuze ko ari ibihugu bikwirakwizwa n’abantu bidafite aho bishingiye
Yagize Ati: “Ibyari bihari byose ni ibyo abantu bwavugaga cyangwa bakabikwirakwiza Gusa haba njyewe ntabyo nababwiye yaba na Juno Kizigenza ntabyo yavuze, ubwo rero ntabyigeze bihaba na gato.”
Kimwe mu byatumye irushanwa rya ‘The Secret Story Africa’ ryongera kwigarurira ijisho ry’abanyarwanda ni igikorwa cyakozwe n’umusore wo muri Niger witwa Moctar watunguranye yambika impeta France Mpundu.
Kuri ibi France yagize Ati: ”Kuba naragiye ndi umwe nkagarukana umukunzi ni ibyishimo kuri ngewe, gusa ababifata nk’aho atari ibya nyabyo nababwira ngo ni ukuri. Vuba aha Moctar nawe azaza hano iwacu mu Rwanda abibabwire abasure ndetse byinshi muzabimwibariza.”
Uyu musore ni nawe wegukaye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri, n’amajwi 46%, akurikirwa n’abarimo Moussa wagize amajwi 34.4%, na Sarah wabaye uwa gatatu n’amajwi 18.8%.
Moctar wari uhagarariye Niger nyuma yo kuba uwa mbere muri iri rushanwa yahise ahembwa arenga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda .
France Mpundu wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ryasabaga abahatana kuba baba bafite ibanga bagomba kuryamaho bakarihisha abo bahanganye ariko bagahangana no kuvumbura irya bagenzi babo bahatanye, yatahukanye umwanya wa Kane n’amajwi 0.8%.