Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Kanama 2025, Perezida wa Angola João Lourenço yatumiye Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu muhango wo gufungura ku mugaragaro uruganda rushya rwa peteroli ruherereye mu karere ka Cabinda, agace ka Angola kari hagati ya Congo-Brazzaville na Congo-Kinshasa.
Ibi byatangarijwe i Yokohama mu Buyapani, aho Perezida Lourenço yahuye n’Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma ya Congo-Kinshasa, Judith Suminwa, bombi bari kwitabira Inama Mpuzamahanga y’Iterambere rya Afurika yabaga ku nshuro ya 9 (TICAD 9).
Nk’uko byemezwa n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa DRC wabitangarije itangazamakuru, Perezida Lourenço yahaye ubutumire Congo kugira ngo izitabire uwo muhango uteganyijwe, anatangaza ko azasura Kinshasa mu kwezi kwa cumi, ubwo azaba ashyikirizwa ku mugaragaro ubuyobozi bw’Inama Mpuzamahanga y’Ibiyaga Bigari (ICGLR).
Mu butumwa bwatangarijwe ku rubuga rwa X rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Congo-Kinshasa, hagaragaramo aya magambo: “Perezida Lourenço yatumiye RDC mu muhango wo gufungura uruganda rwa Cabinda, ndetse atangaza uruzinduko rwe rw’akazi rwa Kinshasa mu Ukwakira, aho azashyikirizwa ubuyobozi bw’umuryango wa ICGLR.”
Uretse ibyo kandi , ibiganiro by’aba bayobozi bombi byanibanze ku bibazo by’umutekano muri aka karere k’Ibiyaga Bigari, basanga hakenewe ubufatanye buhamye mu gushyigikira inzira z’amahoro zirimo gukorerwa i Washington ni Doha.
Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma ya RDC yagaragaje ko kugira ngo akarere kagarure ituze rirambye, hakwiye imikoranire ya hafi hagati ya Angola na Congo-Kinshasa. Yashimangiye ko hari intambwe nziza imaze guterwa mu bufatanye mu by’ubukungu, cyane cyane mu rwego rw’ingufu, anavuga ko hari n’izindi nzego zirimo uburobyi zatangiye kuganirwaho nk’amahirwe mashya y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.