Bruce Willis arembejwe nindwara ya Dementia ntiyibuka ko yigeze kuba icyamamare
Umukinnyi wicyamamare muri sinema Walter Bruce Willis ubu wimyaka 70 ararwana nindwara ikomeye ya Dementia izwiho gutuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kwibuka gutekereza

Nkuko bitangazwa nabo mu muryango we Bruce Willis ageze aho atakibuka ko yigeze kuba umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye ku Isi Bavuga ko ubuzima bwe bumaze guhinduka cyane
Bruce Willis yabaye icyamamare muri filime zakunzwe cyane nka
Die Hard
The Sixth Sense
The Fifth Element
Red
Looper
nizindi nyinshi zatumye azamuka ku rwego mpuzamahanga
Iyi ndwara yamenyekanye ko ayirwaye bwa mbere muri 2022 ubwo yatangazaga ko yahagaritse gukina filime kubera ibibazo byubuzima Uko iminsi igenda ishira uburwayi bwe burushaho gukomera bigatera agahinda abakunzi be nabamukundaga mu ruganda rwa cinema

Bruce Willis asize amateka akomeye muri cinema yisi nubwo ubuzima butagikomeje kumworohera

Indwara ya Dementia ni indwara yo mu bwonko igenda yangiza imikorere yibice bitandukanye byabwo bigatuma umuntu agenda atakaza ubushobozi bwo gukora ibintu yarasazwe akora
zimwe mu ngaruka zayo zikomeye
1. Gutakaza ubushobozi bwo kwibuka
Umuntu urwaye dementia atangira kwibagirwa ibintu nkokutibuka uko yitwa, cyangwa amazina yabantu be ba hafi Uko bigenda byiyongera ashobora no kwibagirwa ibyingenzi mu buzima bwe bwose harimo nakazi yakoze umuryango ibyo yigeze kugeraho cyangwa abo bashakanye nabo
2. Guhinduka mu mitekerereze no gushyira mu gaciro
Umurwayi ashobora gufata imyanzuro idafite ishingiro ntamenye itandukaniro hagati yukuri nibinyoma kandi agira ibibazo mu gusobanukirwa ibintu bisanzwe nko gukoresha amafaranga gukemura ibibazo byoroshye cyangwa gusobanukirwa igihe naho aherereye
3. Ibibazo mu kuvuga no kumva
Dementia ishobora gutuma umuntu agira ibibazo mu kuvuga neza kumva abandi gusoma cyangwa kwandika Ibi bigira ingaruka mu mibanire nabandi kuko gutumanaho bigorana cyane
4. Ibibazo mu gutwara umubiri (mouvement)
Uko indwara ikomeza umurwayi agira intege nke agira ikibazo mu kugenda guhuza ingingo ndetse ashobora kugwa kenshi cyangwa kugira ubumuga bwo kudakoresha zimwe mu ngingoze
5. Kwigunga no kugira agahinda
Abafite dementia bashobora kwigunga bakumva babuze icyo bamaze bakababazwa no kutiyumvisha ibyabaye ku buzima bwabo Ibi bishobora kuvamo indwara zifitanye isano nagahinda gakabije (dépression) nibindi bibazo byo mu mutwe
Umwanditsi Hakizimana Emmanuel ✍️
Komeza ubane natwe Ku MUMTSINZI.COM