Nishimwe Naomie yagaragaje impamvu yatumye ashyira ahabona ibibazo bahuye nabyo muri Hotel Château Le Marara
Uyu Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga wu Rwanda mu 2020 yavuze ko yifatanyije nabandi bagaragaje ikibazo cyuko bakiriwe nabi muri Hotel Château Le Marara ariko icyo gihe bamwe babyakiriye nabi barabibasira gusa nyuma ukuri kwaje kugaragara
Ibi Naomie yabivuze nyuma yaho Urwego rwIgihugu rwiterambere RDB rutangarije ko rwafunze byagateganyo iyo hoteli ruvuga ko yakoraga idafite Ibyangombwa

Mu butumwa yashyize kuri Instagram ye nyuma yitangazo rya RDB Naomie yagize ati
Twavuze ibyatubayeho hari bamwe batangiye kutwibasira gusa nyuma twaje kumenya ko hoteli yakoraga nta ruhushya Ifite Ndetse Ntanibyangombwa.
Itangazo ryemeza ko iyi hoteli itari yujuje ibisabwa ngo ikomeze gukora rikavuga ko ifunzwe guhera ku wa 22 Nyakanga 2025
RDB yavuze ko iri gukora perereza hashingiwe ku makuru yakomeje kugera kuri uru rwego agaragaza uburyo abakiriya bamwe batishimiraga serivisi harimo nibibazo byavuzwe na Naomie nabandi bari kumwe.
Umwanditsi Hakizimana Emmanuel ✍️
Komeza ubane natwe Ku MUTSINZI.COM