Mu cyemezo cyafashwe n’inama y’abaminisitiri iyobowe na Perezida Capt Ibrahim Traoré , igihugu cya Burkina Faso cyatangaje ko cyakuyeho amafaranga yo viza yacibwaga ku bagenzi bose bava mu bihugu bya Afurika.
Ibi bikozwe mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu karere, ndetse no gushimangira ubumwe n’imikoranire hagati y’ibihugu by’Afurika.
Minisitiri w’umutekano muri Burkina Faso, Mahamadou Sana, ni we watangaje izi mpinduka, asobanura ko guhera ubu, umuturage wese w’Umunyafurika ushaka kwinjira muri Burkina Faso atagomba kuzongera kwishyura amafaranga ya viza.
Icyakora, azasabwa gusa kuzuza urupapuro rw’iyemezabwishyu binyuze ku rubuga rwa interineti, hakabanza kubaho ugusuzumwa no kwemezwa.
Iki cyemezo kizanye impinduka zifatika ku bijyanye n’ubwisanzure bwo kugenderana ku mugabane w’Afurika.Aho Burkina Faso yiyongereye ku bihugu nk’u Rwanda, Ghana, na Kenya byamaze kworohereza Abanyafurika kwinjira ku butaka bwabyo, bikaba bigaragaza impinduka zigaragara ziganisha ku bumwe n’iterambere rishingiye ku kwizerana hagati y’ibihugu bya Afurika.
Capt Traoré, umaze kumenyekana cyane muri Afurika kubera imvugo n’ingamba zitandukanye zishyira imbere ku bijyanye n’ubwigenge bw’Afurika, ashyigikiwe cyane n’urubyiruko rw’uyu mugabane.
Yiyerekana nk’umuyobozi uharanira impinduka ,ndetse akunze kumvikana gaya cyane ubukoroni ndetse n’uruhare rw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi mu micungire y’ibya Afurika.