Urukiko Rurengera Itegekonshinga muri Afurika y’Epfo rwemeje ko abagabo bafite uburenganzira bwo gufata amazina y’abagore babo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Uyu mwanzuro ushyira iherezo ku mategeko yashyizweho mu gihe cy’ubukoloni, yashimangiraga ko umugore ari we ugomba guhindura izina, umugabo ntibimukundire gufata iry’umugore bashakanye.
Byaturutse ku kirego cyatanzwe n’ingo ebyiri—iza Henry van der Merwe na Andreas Nicolas Bornman—zombi zivuga ko amategeko agenga iyandikwa ry’amazina ashingiye ku ivangura rishingiye ku gitsina.
Henry yari yangiwe gufata izina ry’umugore we Jana Jordaan, naho Andreas ntiyemererwaga kongera ku mazina ye irya Donnelly, izina ry’umugore we Jess Donnelly-Bornman.
Urukiko rwasanze ko iryo tegeko ritajyanye n’amahame mashya y’uburinganire igihugu cyashyize imbere nyuma ya politike ya apartheid.
Rwavuze ko uwo muco wo guhindura amazina y’abagore waturutse ku mategeko y’Abakoloni b’Abaholandi n’Abaroma, kandi ko mu muco nyafurika wa mbere y’ubukoloni, abagore n’abana babaga bafite amazina ya ba nyina, ibintu byaje guhindurwa n’abamisiyoneri n’abakoloni.
Uretse kuba urukiko rwaburijemo iryo tegeko, rwategetse ko Inteko Ishinga Amategeko igomba kurihindura byihuse kugira ngo rihuzwe n’itegeko nshinga ryemejwe mu 1994, nyuma yo kuvaho k’ubutegetsi bwa bw’abazungu.
Mu buryo bwatangaje benshi, nta rwego rwa Leta rwigeze ruburana rwamagana ibyo abareze basabaga. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’iki gihugu n’iy’Ubutabera zombi zemeranyije ko iryo tegeko rishaje kandi ridakwiye.
Urugaga rw’abanyamategeko rwa Free State Society of Advocates rwifatanyije n’iyi miryango, ruvuga ko iryo tegeko ryahonyoraga uburenganzira bw’abagabo, rikanaba inzitizi ku nzira igihugu kirimo yo kugera ku buringanire busesuye.
Ubu, nyuma y’uyu mwanzuro, hazatangira ishyirwa mu bikorwa ry’impinduka, maze abagabo bazajya babishaka babashe kwiyandikishaho amazina y’abagore babo, kimwe n’uko byari bisanzwe ku bagore.