Umuraperikazi w’Umunyamerika Cardi B yongeye gusangiza isi inkuru ye ijyanye n’urugendo rukomeye yanyuzemo mu bihe byo kubyara, avuga ko atari ibintu byoroshye ariko ubu amaze kugira ubunararibonye buhagije.
Uyu mugore w’imyaka 31, umaze kugira abana batatu barimo Kulture w’imyaka irindwi, Wave w’imyaka ine na Blossom w’umwaka umwe, ari no mu myiteguro yo kwibaruka undi mwana azabyarana n’umukunzi we mushya, umukinnyi wa NFL Stefon Diggs.
Mu kiganiro cyatambutse kuri The Breakfast Club, Cardi B yabwiye Charlamagne tha God na Loren LaRosa bari bamwakiriye ko igihe cya mbere n’icya kabiri cyo kubyara cyamugoye cyane.
Yagize ati: “Umwana wa kabiri yari munini cyane, yatumye ngira ibikomere, ariko n’ubu ndacyabyibuka.”
Loren LaRosa yamubajije uburyo yashoboye kwihanganira ibihe bikomeye byo kwivuza, asubiza agira ati: “Byari bikomeye cyane, ariko ubu mfite ubunararibonye. Uwa gatatu yaranyoroheye cyane, nizeye ko n’uyu ngiye kwibaruka azanyorohera mu izina ry’Imana.”
Cardi B yemeza ko n’ubwo atwite, ari kwitegura ibitaramo bye binini bya mbere yise Little Miss Drama Tour, bizatangira muri Gashyantare 2026 mu rwego rwo kwamamaza album ye nshya yise Am I the Drama?.
Ati: “Ndi kwitoza cyane, ntegura umubiri wanjye. Nta gusubira inyuma.”
Yavuze ko akazi n’imyitozo ngororamubiri ari bimwe mu bimufasha guhangana n’ihungabana ry’umubiri rishobora guterwa no kubyara.