Mu gihugu cy’Ubutaliyani habaye imyigaragambyo y’abiyise , “Abapadiri barwanya Jenoside” (Priests Against Genocide) bakoze mu rwego rwo gushyigikira igihugu cya Palesitana mu gihe ubuzima bukomeje kuba bubi cyane kubera ibitero bya Israel.
Iyi myigaragambyo yari igizwe n’abapadiri 1,200 baturutse mu bihugu 34 hirya no hino ku Isi, aho yahuriranye n’indi yabaye mu bice bitandukanye by’iki gihugu nka Genoa, Livorno, Bologna, Milan yose ikaba igamije kwamagana ibikorwa bya Israel muri Gaza bikomeje guteza ibihe by’amage, ipfu z’abantu ndetse n’inzara ikabije.
Iyi myigaragambyo yahungabanyije amashuri, ingendo z’agariyamoshi , ibyambu n’ibinyabiziga rusange mu Butaliyani hose, hatangajwe kandi gutinda kw’agahunda nyinshi mu mijyi minini irimo Roma mu gihe mu migi nka Genoa ndetse na Livorno igenda ry’ibicuruza ryahagaze.
Mu mugi wa Milan uherereye mu majyaruguru y’Ubutaliyani ho habaye imirwano ubwo abigaragambyaga binjiraga ku ngufu muri gariyamoshi mu gihe muri Bologna polisi yakoresheje amapompo y’amazi (water cannons) mu gutatanya abigaragambyaga bari bafunze umuhanda munini babuza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.
Abigaragambyaga bashinja u Butaliyani n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) “kudakora” mu gihe igitutu gikomeje kwiyongera ku butegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni ku bijyanye n’imyitwarire y’igihugu muri aya makimbirane.
Ku Isi hose igitutu kuri leta ya Israel gikomeje kuzamuka , mu gihe ibihugu bikomeje kwemera Palesitana nk’igihugu bikomeje kwiyongera nubwo Misitiri w’Intebe wa Israel yumvikanye kenshi avuga ko ibyo kuba habaho leta ebyeri zigenga ni ukuvuga iya Israel na Palesitini bitazapfa bishobotse. mu gihe ibihugu 147 muri 193 bigize Umurya w’Abibumbye byamaze kwemeza ku mugaragaro Palesitina nk’igihugu.
Ibihugu bikomeye ku Isi byamaze kwemera Palesitina nk’igihugu: Argentina, Australia, Brazil, Canada, China, France, India, Indonesia, Mexico, Russia, Saudi Arabia, South Africa, Turkey, United Kingdom ndetse na Spain.
Ubutaliyani ni kimwe mu bihugu bitaremeza Palesitina nk’igihugu cyigenga gusa biteganyijwe ko mu gihe kitarambiranye nacyo gishobora kuzabikora nyuma y’u Bwongereza n’u Bufaransa. kugeza ubu ibindi bihugu bizwi bitaremera iki gihugu nk’igihugu cyigenga harimo Ubudage , Ubuyapani, Korea y’Epfo ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikaba inshuti ikomeye ya Israel.