Umuhanzikazi Cindy Sanyu yibasiye igitekerezo cy’abafana be bakomeje kumusaba gukorana indirimbo na mugenzi we Sheebah Karungi, mu gihe bombi bamaze imyaka mu makimbirane adashira.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Radio 4 yo muri Uganda. Cindy yatangaje ko atigeze agirana ibibazo byihariye n’abandi bahanzi b’abagore nka Spice Diana, Vinka, Irene Ntale cyangwa Iryn Namubiru, ariko akibaza impamvu abantu bakomeje kumuhatira gukorana na Sheebah gusa.
Aho yagize Ati: “Nta kibazo ngirana na Spice Diana. Nta kibazo ngirana na Vinka. Nta kibazo ngirana na Irene Ntale cyangwa Iryn Namubiru. Ariko kuki abantu bahora bansubirishamo kuri uwo muhanzi umwe? Ndumva bitari byo, abantu bakwiye kuba abanyakuri.”
Aya magambo yaje akurikiye impaka zimaze imyaka hagati y’aba bahanzi bombi, aho bagiye bagaragaza ku tumvikana ku mugaragaro, ndetse n’igihe bahatanaga mu gitaramo cyiswe music battle cyabaye urubuga rwo kugaragaza ko umubano wabo udahagaze neza.
Cindy yakomeje avuga ko nubwo nta rwango afitiye Sheebah, ariko ko adashobora gukorana indirimbo n’umuntu batumvikana mu bitekerezo n’imyemerere ya muzika.
Yagize Ati: “Ndasaba abafana banjye kunshakira impamvu nibura eshatu zifatika zansaba gukorana indirimbo na Sheebah. Si uko mwanga, ahubwo sinumva impamvu yo kubikora igihe tudahuje icyerekezo.”
Ibi bije mu gihe hari igice kinini cy’abafana gikunze kugaragaza ko gukorana kwa Sheebah na Cindy byaba ari intambwe ikomeye mu guhuza abahanzi b’igitsinagore muri Uganda no kugaragaza ko umuziki ushobora guhuriza abantu batandukanye hamwe.
Gusa Cindy we abibona ukundi, avuga ko ubufatanye butagomba gushingira ku gitutu cy’abafana, ahubwo bugomba kubaho kuko abahanzi bombi babyumvikanaho, bafitanye icyizere kandi bijyanye n’aho buri umwe ashaka kujyana umwuga we.
UMUTSINZI REPORTS.