Ingabo za Koreya y’Epfo zavuze ko kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 09 Kanama 2025, zabonye Koreya ya Ruguru ikuraho zimwe mu ndangururamajwi ku mupaka w’izo Koreya zombi.
Ni nyuma y’iminsi micye Koreya y’Epfo ikuyeho izayo zakoreshwaga mu gutangaza poropaganda irwanya Koreya ya Ruguru, mu rwego rwo kugabanya ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.
Ubunyamabanga Bukuru bw’Ingabo za Koreya y’Epfo ntibwatangaje ahari gukurwa izo ndangururamajwi kandi buvuga ko bitahise bimenyekana niba Koreya ya Ruguru izikuraho zose.
Mu mezi aheruka, abaturage bo ku mupaka wa Koreya y’Epfo bagiye bitotomba bavuga ko indangururamajwi za Koreya ya Ruguru zasakuzaga, amajwi yazo agatesha umutwe, harimo urusaku rw’inyamaswa zirira n’urusaku rw’ingoma nini, nk’igisubizo ku matangazo ya poropaganda ya Koreya y’Epfo.
Ingabo za Koreya y’Epfo zavuze ko Koreya ya Ruguru yahagaritse urwo rusaku nyuma y’uko Perezida mushya, Lee Jae Myung yihutiye kuvanaho izo ndangururamajwi mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Koreya ya Ruguru, izwiho kutihanganira kunengwa ku miyoborere yayo irangajwe imbere na Kim Jong Un akaba na kizigenza mu muryango we, ntiyahamije ako kanya ko hari gukurwaho indangururamajwi.
Ubushyamirane bushobora kuzongera kwiyongera mu mpera z’uku kwezi, igihe Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazakora imyitozo ya gisirikare y’igihe kinini iteganyijwe gutangira ku wa 18 Kanama.
Koreya ya Ruguru isanzwe ivuga ko iyo myitozo ari imyitozo yo gutera igihugu cyabo, ikayikoresha nk’impamvu yo kongera imyiyerekano ya gisirikare n’igeragezwa ry’intwaro ryo gushyigikira gahunda yayo ya kirimbuzi.