Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gen Sylvain Ekenge arashinja AFC/M23 kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano mu Burasirazuba bw’igihugy
Ihuriro rya AFC ribarizwamo M23 naryo riherutse gukoresha ikiganiro n’abanyamakuru i Goma, ivuga ko igihe kigeze igakomeza urugendo rugana i Kinshasa mu gihe leta ya Congo itahagarika ibitero by’indege na drones ku baturage b’abasivili.
Gen Sylvain Ekenge mu kiganiro yahaye Radio y’Abadage (DW), avuga ko batazakomeza kurebera. Asubiza ku birego bya AFC/M23 ivuga ko itazakomeza kurebera ibitero by’ingabo za Congo, FARDC, Ekenge yavuze ko bo bubahiriza ibiri mu masezerano y’amahoro.
Yagize Ati:”Tubyubahiriza uko byakabaye. Kenshi ni AFC/M23 yica agahenge ko guhagarika imirwano abivuze kenshi.” Ku birego bya AFC/M23 ishinja ingabo za Congo kurasa n’indege na drones ku baturage, Ekenge ntabwo abihakana, asubiza avuga ko batari mu Kiliziya.
Yongeye ho ati: “Ariko ntabwo turi muri Kiliziya. Ni muri Kiliziya bakubwira ko nihagira ugukubita urushyi ku musaya w’ibumoso, muzanamuha itama ry’iburyo. Ntabwo twakomeza kurebera igihe cyose ibitero, n’ubushotoranyi ntacyo tubikozeho.”
Gen Ekenge akomeza agira Ati:”Bavuga ko tubarasa amabombe, nibo badushotoye, natwe tugira icyo dukora. Ntabwo tuzabareka ngo bakore icyo bashaka.”
Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo yemeza ko FDLR yumvise ubusabe bw’icyo gisirikare bwo gushyira intwaro hasi, ndetse ngo biyemeje kujya muri MONUSCO. Gusa, ngo ibice bya Rutshuru barimo hagenzurwa na AFC/M23 kandi ngo yanze ko bashyira intwaro hasi.
Nubwo Ekenge avuga ibi hamaze iminsi hagaragara kwisuganya kwa FARDC n’imitwe ikorana na yo irimo FDLR bavuga ko bashaka kubohora Goma bakagera no mu Rwanda.