Perezida wa Malawi ucyuye igihe , Lazarus Chakwera, yamaze gutangaza ko yemeye ibyavuye mu matora nyuma yo gustindwa n’umukebawe w’ibihe byose, Arthur Peter Mutharika, uva mu ishyaka riri mu yakomeye muri iki gihugu rya ‘Democratic Progressive Party’.
Ni amatora yari ategerejwe n’Abanya-Malawi batari bake mu gihe hahanzwe amaso politiki nshya ishobora gukemura ibibazo by’ingutu iki gihugu kirimo byiganjemo iby’ubukene ndetse n’ijegajega ry’ubukungu.
Mu ijambo rye perezida ucyuye igihe, Lazarus Chakwera akimaraga kumenya iby’ibanze byavuye mu matora yahise yihutira gushima mu genzi we Arthur Peter Mutharika aho Yagize Ati: “Dufatiye ku mibare y’ibimaze gutangazwa , biragaragara ko ukomeye mu bo twahanganaga mu matora, mwarimu Arthur Peter Mutharika, ari imbere ku buryo nta wamurusha.”
Yakomeje agira Ati: “Kuri iyo mpamvu, mu kanya kashize , nahamagaye mwarimu Arthur Peter Mutharika kugira ngo mushimire kuri iyo ntsinzi y’amateka yagize.”
Uyu munya-politiki akaba numwe ma bakomeye muri politiki y’iki gihugu yasoje agaragaza ndetse anakangurira abari bamushyigikiye ndetse nabatari bamushyigikiye kuguma mu mahoro n’umutekano .
Lazarus Chakwera w’imyaka 70, yatowe mu mwaka 2020 atsinze Peter Mutharika wari usanzwe ari umukuru w’iki gihugu gusa kuva yajya ku butegetsi Malawi yibasiwe n’urusobe rw’ibibazo birimo ubukene bukabije, ibura ry’ibikomoka kuri petoroli ndetse ibiciro by’ibicuruzwa bizamuka ku kigero cya 30%.
Iki gihugu kandi kibasiwe n’ibura ry’amadevize(Foreign Exchange) ibyatumye hiyongera uburyo bwo kuyashaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bishyira mu kangaratete ubukungu bw’igihugu cyane bikozwe n’abakunze kujya kuzana ibicuruzwa hanze y’igihugu.
Arthur Peter Mutharika afite imyaka 85 akaba yarabaye perezida wa Malawi bwa mbere mu mwaka 2014, azakunanirwa gutsinda amatora yo mu mwaka 2020 aho yagize amajwi 40% . Mutharika ni umuhanga mu mategeko akaba abifitemo impamybuumenyi yakuye muri University of Londan mu mwaka 1965.