Abashinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baraye bafunze bamwe mu bakozi bakorera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Ndjili i Kinshasa, nyuma y’uko indege ya Perezida Félix Tshisekedi yangiwe kugwa igihe kirekire, igatinda iri mu kirere nta mabwiriza.
Iyo ndege, izwi nka DRC001, yari itwaye Perezida Tshisekedi wari uvuye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yari yagiririye muri Kazakhstan. Yageze hejuru y’umujyi wa Kinshasa mu ijoro ryo ku wa 10 rishyira uwa 11 Nzeri 2025, ariko ntiyahita igwa kuko umuriro w’amashanyarazi wari wabuze ku kibuga cy’indege cya Ndjili.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe indege za gisivile (RVA), Ngoma Mbaki Léonard, yavuze ko ikibazo cy’umuriro cyabaye igihe indege ya Perezida yari igeze hafi, bigatuma umupilote atabona amabwiriza yo kumanuka. Ibi byatumye iyo ndege izenguruka mu kirere iminota 11 yose, umutekano we n’uw’abo bari kumwe uba mu kaga.
Nk’uko byemezwa n’inzego z’umutekano, izindi ndege zari ziteganyijwe kugwa icyo gihe zahise zoherezwa ku kibuga cy’i Brazaville, mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo.
Mu rwego rwo gukumira impanuka nk’izi, hari ibisabwa byari bikwiye kuba byarateguwe mbere, nk’ingufu z’ingoboka (backup generators). Ariko amakuru atugeraho yemeza ko nta bushobozi bwihariye bwari bwateguwe, bigakekwa ko ari uburangare bw’abayobozi b’ikibuga.
Iperereza ryahise ritangira, aho abantu benshi bashinzwe kuyobora indege batawe muri yombi, kandi n’umuyobozi w’iki kibuga yahagaritswe by’agateganyo. Inzego zishinzwe iperereza zatangaje ko bagiye gushishikarira kumenya uruhare rwa buri wese, kugira ngo ababa baragize uruhare mu gutuma iyi ndege idahabwa icyerekezo bazabiryozwe.