Ubushinjacyaha bwa igisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo [DRC] bwasabye ko hashyirwaho ibihano bikomeye ku basirikare bakuru barindwi b’ingabo za FARDC bashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Ibi byatangarijwe mu rubanza rusange rwatangiriye imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare ruri i Ndolo, aho ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko busabira aba basirikare igifungo cy’imyaka 15 hamwe no kwirukanwa burundu mu gisirikare ku basirikare barimo: Brigadier General Ericsson Bakati, Lieutenant Colonel Gervais Malaji, Majoro Paluku, Majoro Jean-Marie Kasereka, Majoro Philippe Mambolo, n’abandi basirikare bato barimo Lieutenant Kakule na Lieutenant David Lusenge.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko hari abandi babiri badafunze barimo- Colonel André-Jean Nyenze na Alphonse Kasereka basabiwe igifungo cy’imyaka itatu kubera ubufatanyacyaha bashinjwa kugira muri uyu mugambi wapfubye .
Ibyo birego byatangiye muri Mata uyu mwaka, ubwo hagaragaraga amashusho yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, yerekana abasirikare bagera kuri 40 bari mu cyumba cy’inama mu nyubako ya hoteli yo mu gace ka Bandalungwa, i Kinshasa.
Abo basirikare bumvikanye batangaza ko bashyize iherezo ku butegetsi buriho ndetse banatangaza ko bafashe ubutegetsi.
Ibyo byakurikiwe n’ifatwa ryabo ndetse n’itangizwa ry’urubanza rwabo rwakurikiwe cyane n’abaturage, bitewe n’uko rwagaragayemo amazina akomeye mu ngabo za FARDC.