Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bwa gisirikare nyuma y’uko ibiro bya Trump bitangaje ko byanenze bikomeye raporo y’ishami ry’ubutasi ku ngaruka z’ibitero kuri Iran.
Minisitiri w’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yirukanye Lt Gen Jeffery Kruse wari uyoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutasi bwa gisirikare, cya DIA [Defence Intelligence Agency], nyuma y’ibyumweru bike gusa White House inenze raporo y’iki kigo ku ngaruka z’ibitero Amerika yagabye kuri Iran.
Raporo y’iyi nzego z’ubutasi yavugaga ko ibyo bitero byatumye inganda za Iran zikora intwaro za kirimbuzi zigomba kumara amezi make zidakora, ariko Perezida Donald Trump yahise abyamaganira kure, avuga ko ahantu hose habitswe intwaro za kirimbuzi hangijwe bikomeye.
Minisitiri Hegseth ubwo yari mu nama ya NATO icyo gihe, yavuze ko iyo raporo yari ishingiye ku makuru adafite ireme, ndetse yemeza ko FBI yatangiye iperereza ku bijyanye n’ukuri kw’iyo raporo.
Amakuru dukesha Washington Post agaragaza ko atari Kruse wenyine wirukanywe, kuko hanavuyeho abandi bayobozi bakuru babiri barimo Umuyobozi wa US Naval Reserves n’uyobora Naval Special Warfare Command, nk’uko byatangajwe n’umuntu utatangarijwe imyirondoro na Reuters.
Ibiro bya Pentagon [ Minisiteri y’ingabo] ntibyigeze bitanga ibisobanuro ku mpamvu y’izi mpinduka ziturutse hejuru, ariko bamwe mu bayobozi ba politiki barimo umusenateri Mark Warner, bavuze ko aba bategetsi bazize gukora raporo ifutamye byumwihariko ku ngaruka z’ibitero bya ku nganda zikora intwaro za nikeriyeri za Iran zirimo Fordo , Natanz na Isfahan.
Perezida Trump asanzwe azwiho gukuraho abayobozi batavuga rumwe n’imyanzuro ye, ndetse si ubwa mbere ahinduye abayobozi bakuru b’inzego z’ubutasi n’umutekano.
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, yirukanye Gen. Timothy Haugh wayoboraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutasi bwo ku rwego rwo hejuru (NSA), kimwe n’abandi bakozi barenga 12 bakoraga muri White House mu rwego rw’umutekano.
Abasesenguzi bemeza ko ubu buryo bushya bwo guhindura abayobozi b’inzego z’umutekano bushobora kugira ingaruka zikomeye ku mikorere y’izo nzego, cyane cyane mu bihe Amerika iri mu bikorwa bikomeye by’ubutasi n’igisirikare ku rwego mpuzamahanga.