David Coote, wahoze ari umusifuzi muri Premier League, yahagaritswe mu mirimo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) mu gihe cy’ibyumweru umunani azira amagambo yuzuyemo mabi yavuze kuri Jurgen Klopp wahoze ari umutoza wa Liverpool.
Ibi byakurikiye amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu Ugushyingo 2024, aho Coote agaragara avuga amagambo atesha agaciro Klopp, amwita umudage w’umusazi akanongeraho ko ari umwibone utagira isoni.
FA yavuze ko ayo magambo ari kimwe mu bigize icyaha gikwiye igihano gikaze kuko yagaragazaga ivangura rishingiye ku bwenegihugu. Nyuma yaho ariko Coote yemeye ko ibyo yavuze bitari bikwiye ndetse ko bitagaragaza uko yiyumva nyakuri kuri Klopp, avuga ko amugomba icyubahiro cy’umwuga.
Aho yagize Ati: “Ibi ni bimwe mu bihe bikomeye mu buzima bwanjye. Ntakindi nabivugaho uretse kwemera amakosa no gusaba imbabazi.”
David yasabye imbabazi Klopp ubwe, FA, ishyirahamwe ry’abasifuzi [PGMOL] ndetse n’abakunzi b’umupira muri rusange. FA yavuze ko azitabira amasomo yihariye amwigisha ku bijyanye n’uburyo bwo kwitwara mu ruhame.
Aya mashusho y’uyu mugabo arimo atuka Klopp yaje akurikira n’indi videwo igaragaza uyu musifuzi yitabiriye umukino wo mu irushanwa ry’igikombe cy’Uburayi cyo muri 2024 cyabereye mu gihugu cy’Ubudage .
Aya mashusho amwerekana anywa ibintu bimeze nk’ifu y’umweru , ibi byanatumye UEFA imuhagarika kugeza muri Kamena 2026 nyuma yo gukeka ko byaba ari ikiyobyabwenge gikomeye cya Marijuwana.
Uretse ibyo kandi, PGMOL yamwirukanye burundu mu Ukuboza 2024, ivuga ko yarenze ku masezerano y’akazi ku buryo bukomeye nyuma yo kumushinja gukina imikino y’amahirwe binyuranye n’amategeko, gusa nyuma yaho FA yamuhanaguyeho ibyo byaha nyuma y’iperereza ryimbitse ryakozwe.
Coote, yanatangaje ko ari umutinganyi mu ntangiriro za 2025, yavuze ko imyaka myinshi yamaze ahisha uwo ari we byagize uruhare runini muri iyi myitwarire ye mibi.