Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Kanama 2025, Minisitiri w’Intebe mushya, Justin Nsengiyumva, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda y’iterambere ya Leta y’imyaka itanu, izarangira mu mwaka 2029.
Iyi ni inshuro ya mbere Bwana Nsengiyumva agaragara mu ruhame atanga raporo ku bikorwa bya Guverinoma kuva yagirwa Minisitiri w’Intebe tariki ya 23 Nyakanga 2025.
Gahunda yagejeje ku Nteko ni iyiswe “National Strategy for Transformation – NST2”, iyi gahunda ya Kabiri yo kwihutisha iterambere igamije gushimangira icyerekezo 2050, aho u Rwanda rufite intego yo kuba igihugu gifite ubukungu burambye, iterambere rusange, n’imibereho myiza y’abaturage bose.
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, Minisitiri w’Intebe atanga raporo ku bikorwa bya Guverinoma nibura gatatu mu mwaka imbere y’Inteko Ishinga Amategeko yateranye mu buryo bwa rusange.
Intego za NST2
Mu myaka itanu iri imbere, NST2 iteganya kuzamura ubukungu ku gipimo cy’ubwiyongere bwa 9.3% buri mwaka, naho umusaruro mbumbe ku muturage ukazava ku madolari $1,040 mu 2023 ukagera kuri $1,369 mu 2029.
Iyi gahunda kandi iteganya kongera amafaranga u Rwanda ruzajya rubona binyuze mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga, aho yitezwa ko azava kuri miliyari $3.5 mu 2023 akagera kuri miliyari $7.3 mu 2029.
Kuva mu 2023 kugera mu 2024, amafaranga yaturutse mu byoherezwa hanze yazamutse ku gipimo cya 22%, agera kuri miliyari $4.2 (asaga tiriyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda), nk’uko bitangazwa na RDB.
Ubwiyongere bw’ayo mafaranga buzashingira ku kuzamura isaranganywa ry’amasoko n’ibikorerwa mu nganda, ubukerarugendo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Indi mishinga y’ingenzi iteganyijwe
NST2 inagamije gutanga imirimo myinshi kandi itanga umusaruro igera kuri 1,250,000 mu myaka itanu – ni ukuvuga ibihumbi 250 buri mwaka.
Ishoramari ry’abikorera ryitezwe kuzamuka rigaturuka kuri 15.9% by’umusaruro mbumbe (miliyari $2.2 mu 2023) rikagera kuri 21.5% (miliyari $4.6) mu 2029.
Ubuhinzi nabwo buhabwa umwihariko, aho biteganyijwe ko umusaruro wabwo uzazamuka hejuru ya 50%, biciye mu kongera ubutaka buhingwa buhujwe n’imashini z’isukuzi, kubona imbuto n’ifumbire, korora amatungo meza no kongera umusaruro w’ibiryo by’amatungo.
Mu burezi, abana bazajya mu mashuri y’incuke baziyongera bave kuri 35% bagera kuri 65%.
Mu buvuzi, umubare w’abakozi bashinzwe ubuzima biteganyijwe ko uzikuba kane, hanatezwa imbere serivisi zo kwita ku babyeyi n’abana.
Bitarenze 2029, buri rugo, ishuri n’ikigo nderabuzima mu Rwanda biteganyijwe ko bizaba bifite amazi meza, isuku, isukura n’amashanyarazi yizewe.