Nyuma y’ishyirwaho ry’amasezerano ya Washington yasinywe hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, mu muhango witabiriwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, umutekano mu Burasirazuba bwa RDC wakomeje kuzamba.
Ibi byatewe n’imirwano ikaze yahuje umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Congo, bikarangira uyu mutwe wigaruriye umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo.
Perezida Félix Tshisekedi yakajije ingamba za dipolomasi, yongera imikoranire n’abayobozi bo mu karere k’Ibiyaga Bigari. Nyuma yo kugirira uruzinduko muri Angola, yohereje i Brazzaville intumwa ye yihariye, ari na we ambasaderi wihariye, Antoine Ghonda Mangalibi, kugira ngo ageze ubutumwa kuri Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso.
Antoine Ghonda Mangalibi yatangaje ko yari atwaye ubutumwa bwa Perezida Tshisekedi bugamije kumenyesha Denis Sassou Nguesso, nk’umukuru w’igihugu w’inararibonye mu karere, uko umutekano n’ubutabazi byifashe mu Burasirazuba bwa RDC nyuma y’amasezerano ya Washington.
Yagize ati: “Twahuye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika tumugezaho ishusho rusange y’uko ibintu byifashe mu karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko ku masezerano yasinyiwe i Washington hagati ya RDC n’u Rwanda. Byari ingenzi ko Nyakubahwa Denis Sassou Nguesso, nk’umukuru w’igihugu w’inararibonye, asobanukirwa n’iki kibazo kugira ngo atange inama n’icyerekezo ku buryo ayo masezerano yakurikiranwa.”
Yakomeje ashimangira ko nyuma gato yo gusinya ayo masezerano, AFC/M23 yongeye gutangiza imirwano ifashijwe n’ibindi bihugu, bituma Leta ya Congo igaragaza uburakari bwayo. “Byari ngombwa kugaragariza perezida Denis Sassou Nguesso uko twababajwe n’iki kibazo, kugira ngo aduhe inama n’icyerekezo byo kugeza ku mukuru w’Igihugu wadutumye.” Ibi yabivuze tariki ya 20 Ukuboza 2025.
Umujyi wa Uvira, ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu mutekano wa Leta ya Congo mu ntara ya Kivu y’Epfo, wigaruriwe na AFC/M23, bityo uyu mutwe wongera igitutu cyawo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo.
Ku gitutu cy’umuryango mpuzamahanga, ibihugu byinshi birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamaganye imyitwarire ya AFC/M23 n’abayishyigikiye. Washington yashimangiye ko Kigali itubahirije ibyo yiyemeje. Ni muri urwo rwego AFC/M23 yatangaje ko igiye kuva mu mujyi wa Uvira ku bushake, igamije kubahiriza icyifuzo cy’umuhuza w’iki kibazo, ari we Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyakora, Leta ya RDC n’ingabo zayo bagaragaje gushidikanya kuri iyo mvugo, bavuga ko ari amayeri y’uyu mutwe n’abo bafatanyije agamije kugabanya igitutu mpuzamahanga, by’umwihariko icyaturutse muri Amerika. Mu nama iheruka y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, Washington yasabye ko AFC/M23 yava nibura muri kilometero 75 uvuye mu mujyi wa Uvira.