Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo 2025, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyizeho igiciro gishya cy’ibikomoka kuri peteroli kingana n’amafaranga 1,989 y’u Rwanda inyongera y’amafaranga 127.
Mu itangazo RURA yasohoye ryerekana ko litiro ya lisansi yageze kuri Frw 1,989 ivuye kuri Frw 1,862 yaguraga mu mezi abiri ashize.
Mazutu yo yageze kuri Frw 1,900 ivuye kuri Frw 1,808 yaguraga, ibivuze ko yo yiyongereyeho Frw 92 ugereranyije n’igiciro cyari gisanzwe.
kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo ni bwo ibi biciro bishya byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025, bigomba gutangira kubahirizwa.
RURA yatangaje ko “mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gucunga neza ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli buhari
Yongeraho ko hari no gushyira mu bikorwa imicungire myiza y’ubukungu muri rusange hagamijwe kurengera abaguzi no kwirinda izamuka rikabije ry’ibiciro.”
Muri iyi minsi mu gihugu cya Tanzaniya hari imidugararo yatewe n’amatora y’umukuru w’igihugu ataravuzweho rumwe, ibituma hari ibura ry’ibikomoka kuri peteroli kubera urujya n’uruza rwabangamiwe muri iki gihugu.
Ibi byatumye ibihugu bibona peteroli inyuze ku byambu bya Tanzaniya bigira ikibazo kuku yibona ku gihe ndetse inahagije.