Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwatangaje ko bwakiriye abarwanyi 72 bahoze ari ab’umutwe wa M23 kugeza ubu ugenzura igice kinini cy’a Kivu y’Amajyepfo ndeste n’iy’Amajyaruguru.
FARDC ivuga ko aba barwanyi bari bamaze iminsi barahurijwe Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru ariko ubu bakaba bamaze koherezwa i Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Amakuru yemeza ko aba barwanyi bavanwe Walikale bakerekezwa Kisangani ku munsi w’ejo wa tariki 7 Ugushyingo 2025, banyujijwe ku kibuga cy’indege cya Kigoma, giherereye i Walikale.
Major Dieudonné Kasereka, umuvugizi wa Diviziyo ya 34 y’Ingabo za Congo yatangaje ko abo basirikare bahoze muri AFC/M23 bafashe icyemezo cyo kuyivamo, nyuma y’igitutu bashyizweho n’ingabo za leta zifatanyije na Wazalendo, dore ko impande zombi zikomeje kugaba ibitero ku birindiro by’uriya mutwe mu duce dutandukanye twa Kivu y’Amajyaruguru.
Kasereka yongeyeho ko iyi ari inshuro ya gatanu abahoze ari abarwanyi boherejwe i Kisangani, nyuma yo kwishyikiriza ubuyobozi bw’Ingabo za Leta ku bushake bwabo.
FARDC kuri ubu ivuga ko bariya basirikare 72 batumye umubare w’abo imaze kwakira ugera kuri 500 bamaze koherezwa i Kisangani mu gihe cy’ukwezi kumwe.
Ivuga kandi ko kuba abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje kuyishyikiriza ku bwinshi bigaragaza ko igitutu gikomeje kuba cyinshi ku barwanyi ba M23 bari ku mirongo y’urugamba, nk’uko Major Dieudonné Kasereka yabishimangiye.
Nubwo leta ya Congo igaragaza ibi, ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23 nta kitu riratangaza kuri ibi.