Ibihugu bya Angola, Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse n’u Burundi mu nama byahuriyemo y’Ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL) byafashe umwanzuro usaba igihugu cyateye Congo gukura ingabo zacyo ku butaka bw’iki gihugu.
Iyi nama yabaye Kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 17 Ugushyingo 2025, ihuriza hamwe abakuru b’ibi bihugu Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, João Lourenço wa Angola ndetse na Félix Antoine Tshisekedi wa RD Congo n’abandi.
Iyi nama u Rwanda ntirwigeze ruyitabira aho Tshisekedi yashyikirijwe na Perezida Lourenço inshingano zo kuyobora CIRGL kuri ubu ifite icyicaro i Bujumbura mu Burundi.
Minisitiri wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushinzwe ukwihuza kw’iki gihugu n’akarere, Floribert Anzuluni, mu myanzuro y’iriya nama yasomeye kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC) yagaragaje ko abakuru b’ibihugu bayitabiriye basabye “igihugu cyateye [Congo] gucyura ingabo zacyo”.
Uwo mwanzuro n’ubwo utigeze uvuga mu izina iki gihugu, Kinshasa n’abayishyigikiye bamaze bagaragaza ko u Rwanda ari rwo rwateye RDC rubinyujije mu mutwe wa M23.
Ibi biri kuba mu gihe i Doha muri Qatar ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari ibiganiro biri kujya mbere mu rwego rwo gusinya amasezerano y’amahoro bigamije kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.