Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo nta bubasha ifite bwo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma.
Mu itangazao ryasowe na AFC/M23 kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo 2025, AFC/M23 yagaragaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa nta bubasha bw’amategeko cyangwa uburenganzira bufite bwo gutekereza gufungura igikorwaremezo cy’ikibuga cy’indege giherereye mu gice cyabohowe na M23.
Yunzemo ati: “Ikibuga kizafungurwa gusa na AFC/M23, si na Bwana Tshisekedi Tshilombo cyangwa undi muntu uwo ari we wese.”
Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo ikibuga cy’indege cya Goma cyafunzwe, mbere y’uko uriya mujyi usanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru giherereyemo wigarurirwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko ikibuga cy’indege cya Goma kigomba gufungurwa, kugira ngo cyifashishwe mu bikorwa by’ubutabazi.
Icyo gihe umutwe wa AFC/M23 ukigenzura wavuze ko Macron yatangaje iriya gahunda mu gihe kidakwiye, kuko gufungura kiriya kibuga byagakwiye “kureberwa mu rwego rw’ibiganiro birimo kubera i Doha, ku buhuza bwa Qatar, Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.”
Ibi biri kuba mu gihe i Doha muri Qatar ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari ibiganiro biri kujya mbere mu rwego rwo gusinya amasezerano y’amahoro bigamije kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.