- Kurota usubiye aho wavukiye (iwanyu hakera)
Bivuze: Guhamagarwa n’imbaraga z’inkomoko, Wongeye kwatakwa n’umuvumo w’umuryango kandi gukurikiranwa n’umwuka w’ubuhemu cyangwa wa sekibi uhora ugusubiza inyuma.
- Kurota uri mu nzu mwabagamo kera
Bivuze: Imipaka y’umuryango igushinzeho imbago; hari ingorane z’umuryango zidacyemuka zikubuza gutera imbere. Bivuga gusubira inyuma mu buzima bw’umwuka n’ubuzima b’ubusanzwe bukujeho cyane.
- Kurota urimo gutunganya cyangwa gusukura aho iwanyu hakera
Bivuze: Hari amaraso cyangwa ibicumuro by’umuryango bagutambyemo kandi warabirazwe. Ni inzozi zerekana ko hari igikenewe gusukurwa mu murage wawe wa gikirisitu cyangwa mu muryango. UGATANGA IGITAMBO KIVUGURUZA IBYO KANDI UKANAKORERWA DELIVERENCE
- Kurota wasubiye mu ishuri rya kera cyangwa ubwana bwo ha kera
Bivuze: Umwuka w’oguhora ku rwego rumwe (delay, stagnation), kutagera ku rwego rushya, ndetse n’umwuka wo gusubira inyuma mu bumenyi cyangwa ubushobozi.
- Kurota ubona bene wanyu ba kera bapfuye cyangwa batakibaho
Bivuze: Umwuka w’imivumo yakomotse k’umaraso yabakurambere bagutambyemo, kwirage ryawe ntaho wagera utabohotse, ikindi uri gukurikiranwa n’imyuka y’abapfuye mu muryango. Ni inzozi zikomeye zikeneye amasengesho y’ukurimbura iyo imyuka mibi.
- Kurota usubiye mu murima cyangwa ishyamba riri hafi aho iwanyu hakera
Bivuze: Imyuka y’umuryango iracyafite ububasha kuri wowe, kandi imbaraga zabarozi ziri kubuzima bwawe, imivumo n’amashitani yatewe nabo ukomokaho yarakajwe nuko utayiha amaraso irimo igaruka.
- Kurota uri kurya hamwe n’abantu bo kwa so cyangwa kwa nyoko
Bivuze: Hari guhuza n’umuryango waba waramaze kwitandukanya nawo ku buryo bw’umwuka. Ibi bishobora kuba umwuka w’imihango ya kera, umuvumo, cyangwa guhuza n’inkomoko mbi.
- Kurota uri mu kabari, inzu y’ibyaha cyangwa aho wakoraga ibibi ha kera
Bivuze: Sekibi irimo kugerageza kukuzanamo umwuka w’ibyaha bya kera, gusubira inyuma mu bwenge n’imyitwarire ya kera. Ibi biravuga kugwa mu cyaha cyari cyarakuvuyemo.
- Kurota uri gufungirwa cyangwa wabuze inzira iwanyu hakera
Bivuze: Umwuka w’inzitizi no kwangirwa gukora urugendo cyangwa gutera imbere. Hari imbaraga z’imyuka mibi z’umuryango zigushinzeho imbago.
- Kurota ibintu bya kera – imyenda, inkweto, ibikoresho byo kwa so
Bivuze: Umuvumo w’umurage w’ubukene cyangwa indwara y’igihe kirekire. Ni umwuka mubi wo Gusubira mu buzima bwahise n’ubusazi bw’imiryango.
- Kurota uri kurwana cyangwa uhanganye n’abantu bo mu muryango bakera
Bivuze: Umwuka w’intambara z’umuryango (ancestral/spiritual warfare), imivumo y’urwango, ibibazo bishingiye ku mibanire y’amaraso ya menywe nabakurambere bawe acyiburana ubuzima bwawe bikaba bikurwanya.
- Kurota ugiye gushyingirwa cyangwa ukorana ubukwe aho iwanyu hakera
Bivuze: Covenant mbi y’umuryango—ishusho y’umwuka w’umugeni/umugabo wa sekibi w’umuryango. Bishobora kuvuga ko hari imihango y’amaraso yamenywe nabo ukomokaho wowe rero ukeneye gukorerwa deliverenci ugatanga n’igitambo kivuguruza ibyo bitambo kuko nutabikora nawe ntaterambere
🔥 INAMA:
Iyo urota inshuro nyinshi iwanyu hakera, ni ngombwa:
- Gusenga amasengesho yo kwitandukanya n’umuryango no kumena imivumo y’inkomoko.
- Kwiyiriza ubusa (fasting)no gusengera wiyaturiraho buzima bwawe bushya.
Gusaba UMUSHUMBA UBISOBANUKIWE BAFITE AMAVUTA YO KUGUKORERA DELIVERENCE, bakagufasha mu masengesho yo kurimbura imbaraga z’inkomoko zose zigusubiza inyuma