Itsinda rigizwe n’abaharanira demokarasi bagera ku 100 bakomoka muri Eswatini bigaragambirije kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu murwa mukuru wa Afurika y’Epfo , kubera amasezerano igihugu cyabo cyagiranye na Amerika yo kwakira abimukira.
Abo bigaragambya bagereranyije ayo masezerano n’ubucuruzi bw’abantu, bavuga ko Umwami wabo w’igitugu, Mswati III, yayagiranye atabanje kubiganiraho n’Inteko Ishingamategeko. Banashinje umwami ko inyungu ziva muri ayo amasezerno zigira mu biganze bye aho kuba izarusange.
Abirukanwe muri Amerika bakzanwa muri iki Gihugu ni abagabo batanu , ubu bafungiye muri gereza ifunze cyane aho ababunganira mu mategeko bavuga ko batarahabwa uburenganzira bwo kubasura.
Iyi gahunda iri mu mugambi mugari wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo kohereza abimukira mu bindi bihugu bya Afurika aho badafitanye isano na busa , mu rwego rwo kubakura ku butaka bwa Amerika.
Guverinoma ya Amerika ivuga ko icyo igamije ari ugukumira abinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, no kwirukana abamaze kugeramo, cyane cyane abafite amateka y’imyitwarire mibi n’ibyaha bikomeye, badashobora koherezwa iwabo. Guverinoma ya Amerika yatangaje ko abo batanu boherejwe muri Eswatini bakomoka muri Vietnam, Jamaica, Laos, Cuba, na Yemen bose bahanwe n’inkiko kubera ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi n’ubujura, kandi ko ibihugu byabo byanze kubakira.
Guhera muri Nyakanga, Amerika imaze kohereza abimukira muri Afurika batari bake mu bihugu nka Sudan y’Epfo, Eswatini, ndese n’u Rwanda, mu gihe igihugu cya kane, Uganda, nacyo cyamaze kwemeza kumugaragaro ko cyagiranye amasezerano na Amerika nk’aya.
Abo bigaragambya, barimo n’abagize amatsinda y’impunzi ziharanira demokarasi, bavuze ko bahisemo kwigaragambiriza muri Afurika y’Epfo kuko iyo bikorwa muri Eswatini byari gukomwa mu nkokora n’inzego z’umutekano.
Basabye kandi ibihugu bituranye n’icyabo mu karere k’Afurika y’Amajyepfo gushyira igitutu ku Umwami Mswati III ngo ahagarike icyo cyemezo, kandi yirinde kugirana andi masezerano n’Amerika yo kwakira abandi bimukira.