Perezida mushya wa Malawi ,Peter Mutharika, yasezeranyije kurandura ruswa muri leta no kongera kubaka ubukungu bwazahaye, nyuma yo kurahirira manda ye ya kabiri nka Perezida w’iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 4 Ukwakira 2025.
Mutharika w’imyaka 85, yatsinze amatora yabaye mu kwezi kwa Nzeri, abonye abarenga 56% by’amajwi, atsinda uwari Perezida Lazarus Chakwera, w’imyaka 70, wagize 33%. Abaturage banze kongera gutora Chakwera nyuma y’imyaka itanu y’ibibazo by’ubukungu byafashe indi ntera muri iki gihugu kiri mu bihugu bikennye cyane ku isi.
Amatora yo ku ya 16 Nzeri yabaye aya kane Mutharika na Chakwera bahanganiyemo mu matora ya Perezida. Ibirori by’irahira byabereye i Blantyre byitabirwa n’abantu benshi.
Mutharika yarahiriye ku kibuga cya siporo mu mujyi w’ubucuruzi wa Blantyre, huzuye abafana bambaye amabara y’ubururu n’umweru y’ishyaka rye, Democratic Progressive Party (DPP), hamwe n’abayobozi ba leta n’abakuru b’ibihugu by’Afurika.
Mu ijambo rye ry’irahira, Mutharika yavuze ko leta ye isanze igihugu mu bibazo bikomeye by’ubukungu. Yavuze ko Malawi ihanganye n’ibura ry’ibiribwa, izamuka ry’ibiciro ku isoko, n’ikibazo cy’ibura ry’amadevize cyashegeshe ubucuruzi ndetse kinateza ibura rya lisansi mu gihugu.
Yagize ati: “Kuri ubu leta nta mafaranga ifite. Inguzanyo zafashwe ni nyinshi cyane, kandi nta n’umwe uzi aho ayo mafaranga yagiye. Simbasezeranya ubuki n’amata, ahubwo mbijeje umurimo ukomeye, ibyemezo bikomeye kandi biremereye. Igihe cyo kunyereza umutungo wa leta kirarangiye!”
Mutharika yasabye kandi abafatanyabikorwa mpuzamahanga gushora imari muri Malawi. Yavuze by’umwihariko kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, amubwira ko vuba aha azohereza intumwa muri Amerika kuganira ku mahirwe igihugu gifite, cyane nyuma y’uko Amerika ihagarikiye inkunga iki gihugu .
Ishyaka rya Chakwera, Malawi Congress Party (MCP), ryasohoye itangazo rivuga ko nubwo Perezida ucyuye igihe atitabiriye ibirori by’irahira, yifurije Mutharika amahirwe no kugira ubuzima buzira umuze.