Igihugu cya Sudan y’Epfo na Israel biravugwa ko bari mu biganiro byerekeye amasezerano yo kwimurira Abanya-Palestina baturuka mu gace ka Gaza kasenwe n’intambara, muri iki gihugu cy’Afurika nacyo cyifitiye ibibazo by’umutekano.
Abatanze amakuru batifuje gutangazwa imyirondoro yabo, bavuze ko amasezerano ataragerwaho ariko ibiganiro hagati ya Sudan y’Epfo na Israel bikomeje.
Uyu mugambi, nuramuka ushyizwe mu bikorwa, wasobanura kwimura abantu bava mu gace kashegeshwe n’intambara imaze hafi imyaka ibiri na Israel, bakajyanwa mu gihugu cyo hagati muri Afurika kimaze imyaka myinshi mu makimbirane ya politiki n’ivanguramoko.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu n’Ububanyi n’amahanga bwa Israel ntibyahise bigira icyo bivuga kuri aya amakuru.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Amerika ivuga kuri ibi yagize Iti: “ntituvuga ku biganiro by’ibanga bya dipolomasi.”
Netanyahu yavuze muri uku kwezi ko ashaka kwagura imbaraga za gisirikare muri Gaza, kandi muri iki cyumweru yongeye gusubiramo igitekerezo cy’uko Abanya-Palestina bakwiye gusohoka ku bushake muri ako karere.
Abayobozi b’ibihugu byiganjemo iby’Abarabu bamaze kugaragaza ko bamagana igitekerezo cyo kwimurira abaturage ba Gaza mu kindi gihugu. Abanya-Palestina bavuga ko ibyo bisa nk’indi “Nakba” (icyago) yabaye mu mwaka 1948, ubwo abarenga ibihumbi amagana bahungaga cyangwa bakirukanwa mu ntambara y’Abarabu na Israel.
Amasoko atatu yavuze ko igitekerezo cyo kwimurira Abanya-Palestina muri Sudan y’Epfo cyagarutsweho mu biganiro hagati y’abayobozi ba Israel n’Umunyamabanga w’Ububanyi n’amahanga wa Sudan y’Epfo, Monday Semaya Kumba, ubwo yasuraga Israel mu kwezi gushize.
Ariko ayo makuru asa nk’ahabanye n’itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Sudan y’Epfo ryasohowe ku wa Gatatu rivuga ko ayo makuru “nta shingiro afite”.
Wasel Abu Youssef, umwe mu bagize Komite Nyobozi ya Palestine Liberation Organization (PLO), yavuze ko ubuyobozi bwa Palestina n’abaturage “bamagana buri mugambi cyangwa igitekerezo cyo kwimurira abaturage muri Sudan y’Epfo cyangwa ahandi hose”.
Ibyo byagarutsweho n’itangazo ry’ibiro bya Perezida wa Palestina Mahmoud Abbas ku wa Kane.
Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’amahanga wa Israel Sharren Haskel, wasuye umurwa mukuru wa Sudan y’Epfo Juba muri iki cyumweru, yabwiye abanyamakuru ko ibyo biganiro bitari bigamije kwimura abaturage.