Mu ijoro ryo ku cyumweru ryo ku itariki ya 3 Kanama 2025, umugore w’umunyemari ukomoka muri Uganda ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Juliet Zawedde, yahamije urukundo rwe n’umuhanzi w’ikirangirire wo muri Tanzaniya, Bushoke, amwambika impeta y’urukundo mu birori byari byateguwe mu buryo buhebuje.
Ibirori byabereye ahantu hateguwe mu buryo bw’akataraboneka: amatara ya buji yakaga mu mwijima ndetse hanacurangwa zituje z’urukundo . Uwo muhango waje nyuma gato y’uko Zawedde agarutse muri Uganda kwifatanya n’inshuti n’imiryango kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 46.
Uru rukundo rushya rwashyize iherezo ku bimenyetso byari bimaze igihe bivugwa ku rukundo rwari hagati ye n’umuhanzi Jose Chameleone.
Chameleone wahoze mu buzima bw’uburwayi guhera mu Ukuboza 2024, yakunze kwitabwaho bya hafi na Zawedde, kugeza ubwo banajyanye muri Amerika kwivuza.
Amafoto n’amashusho bakunze kugaragaramo bombi barasomana, bahoberana, basangira ibyishimo byakomeje guhuza imitima y’abafana, bamwe bakavuga ko bakwiye kubishyira ahagaragara.

Nyamara, ibyo byose bisa n’ibyarenze amateka, nyuma y’uko Bushoke asabye Juliet Zawedde ko yamubera umugore. Uyu mugore wahoze anazwi mu rukundo n’umukinnyi w’umupira w’amaboko Jonah Otim, yagaragaje ko yahisemo gushingana urugo n’uyu muhanzi
Hari abavuga ko Zawedde yatekereje cyane mbere yo kwemera iyi mpeta—nyuma y’amateka y’ibihe by’ingorabahizi yanyuzemo n’uwahoze ari inshuti ye magara, Jose Chameleone.
Nubwo Chameleone atigeze agaragara muri ibi birori, bibaye nyuma y’igihe gito bombi bari bagaragaranye mu gitaramo aho bahoberanye byuje amarangamutima, ndetse bagasomana imbere y’imbaga. Ibi byose byakomeje kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga, ariko ntibigeze batangaza aho bahagaze mu by’amarangamutima.