Imibare yatangajwe na sosiyete sivile yo mu ntara ya Ituri yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igaragaza no kuva ku itariki ya 27 Kamena kugeza ku ya 12 Kanama 2025, nibura abantu 127 bishwe, abandi 14 bagakomerekera mu bikorwa bikomeye by’urugomo by’imitwe yitwaje intwaro.
Izi mvururu byemezwa ko yatangiye ubwo inyeshyamba za CODECO zagabaga igitero ku nkambi y’impunzi ya Djangi iherereye mu Karere ka Djugu, zikica abaturage mu buryo bw’agashinyaguro.
Ntabwo hashize igihe kinini kugirango, izindi nyeshyamba zirimo umutwe wiyise ZAIRE n’iza ADF zongere gukora ibindi bikorwa by’ubunyamaswa mu turere twa Djugu na Irumu.
Mu byago bikomeye bishimangirwa ko byagize ingaruka zikomeye ku mutekano w’ako gace, harimo iyicwa ry’abantu 43, barimo abana bato, bari muri kiliziya Gatolika ya Komanda, aharimo kubera ijoro ry’amasengesho bikozwe n’inyeshyamba za ADF nyuma yo kunyura mu rihumye ingabo za leta [FARDC] ndetse na MONUSCO zari zirinze umutekano muri ako gace.
Abaturage batuye muri kano gace baratabaza bikomeye ndetse banahamya ko habayeho n’ibindi byaha bikomeye birimo gufata ku ngufu abagore, ubujura bw’inka zisaga 400, no gutwika imodoka z’abaturage. Ibi byose ngo bikomeje kwangiza imibereho y’abaturage isanzwe ishingiye ku buhinzi n’ubworozi.
Sosiyete sivile yasabye Perezida wa Repubulika ya Kongo Kinshasa, Felix Tshisekedi Tshilombo na guverinoma yose kugira icyo bakora vuba na bwangu, hashyirwaho iperereza ryimbitse, abagize uruhare mu bwicanyi bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera, kandi imanza zikabera mu ruhame.
Ku rundi ruhande ariko Ku munsi w’ejo tariki ya 12 Kanama, Umuvugizi w’ingabo ziri mu bikorwa bya gisirikare muri aka gace yatangaje ko Guverineri w’Intara ya Ituri yagiye i Kinshasa, aho agomba guhabwa amabwiriza mashya yo kongerera imbaraga ibikorwa byo kugarura umutekano n’imikoranire y’inzego zishinzwe umutekano.