M23 yandikiye LONI ibaruwa ishinja Leta ya Kinshasa kuyobya uburari no guhisha ukuri ku byaha bikorerwa abaturage, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge.
Mu gihe Inteko Rusange ya 80 ya Loni iri kubera i New York, Umutwe wa AFC/M23 wagaragaje impungenge zikomeye ku bwicanyi, irondabwoko, no gutotezwa bikomeje gukorerwa abatutsi n’abanyamulenge mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu ibaruwa ifunguye yandikiwe Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku wa 19 Nzeri, yashyizwe ahabona ku wa 24 Nzeri, Corneille Nangaa, ushinzwe ibikorwa bya politiki muri uwo mutwe, yasabye ko hakurwaho umwijima Leta ya Congo ishyira ku byaha bikorerwa abaturage.
AFC/M23 ishinja Leta ya Congo gukoresha imvugo zibeshya no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro nk’iyitwaje ko irengera abaturage mu cyiswe Wazalendo, CODECO, n’abandi bagabye ibitero ku baturage batagira kivugira.
Bavuga ko Leta itita ku butumwa bwinshi bwatanzwe n’imiryango mpuzamahanga n’ubuhamya bw’abaturage ku bwicanyi bukorerwa abantu bazira ubwoko bwabo.
Mu barenganywa cyane harimo Abanyamulenge bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho AFC/M23 ivuga ko abaturage b’ako gace bahora mu kato no mu bwicanyi, bafungiwe mu gace ka Minembwe badafite amafunguro, amazi, cyangwa imiti, kandi ari nako banagabwaho ibitero n’ingabo za Leta, inyeshyamba za Wazalendo n’abasirikare b’u Burundi.
Ibaruwa ivuga ko hari abana n’abagore bamaze kuhasiga ubuzima. M23 ikomeza ivuga ko muri Uvira naho, hari ibikorwa byo guhiga bukware no kwica Abanyamulenge, hamwe n’imvugo z’urwango zivugirwa ku mugaragaro n’abashyigikiwe na Leta.
Uwo mutwe ushinja ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi guteza imbere amacakubiri, gucecekesha abavuga ukuri, no guteza imbere politiki ishingiye ku kinyoma no kwikiza abo batavuga rumwe.