Mu ijoro ryakeye, ibisasu bya Israel byaraye byishe abasivili barenga 80 mu mujyi wa Gaza, barimo abagore n’abana 20, ubwo ingabo za Israel zakomezaga igitero cyazo mu nkengero za Firas, aho impunzi zari zihungiye.
Mu gihe imirwano hagati ya Israel na Hamas ikomeje gufata intera,ku munsi wejo ku wa Gatatu byemezwa ko hapfuye abasivili barenga 80 biciwe mu duce dutandukanye twa Gaza, abenshi muri bo bari mu gace k’umujyi nyirizina wa Gaza.
Ibitaro byo muri aka karere byatangaje ko abenshi bishwe barimo abagore n’abana bahungiye mu mahema n’amazu yegeranye n’isoko rya Firas, mu gace ka Daraj.
Nubwo igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyo cyari cyagabye igitero ku barwanyi ba Hamas babiri gusa; nticyemera imibare y’abaguye muri icyo gitero, kivuga ko bitajyanye n’amakuru gifite.
Ariko amashusho yafashwe n’abari aho ,yerekanye abantu bakura imibiri mu bisigazwa by’inzu zasenywe, abandi bari kuririra hafi y’imirambo yari yambitswe imyenda y’umweru hanze y’ibitaro bya al-Ahli bigaragara ko igiye gushyingurwa.
Mu gihe Israel ikomeje kotsa igitutu umujyi wa Gaza, aho ivuga ko ari indiri ya nyuma ya Hamas, abayobozi bayo bavuze ko abasaga ibihumbi 700 bamaze guhunga berekeza mu majyepfo.
Gusa LONI yo ivuga ko abagera kuri 339,600 ari bo bonyine yabashije kubarura mu bajya mu majyepfo kugeza ku wa Kabiri ushize.
Uduce Israel yageneye kuba utw’ubutabazi” nka al-Mawasi, twamaze kuzura abantu kandi nta nubwo twizerewe umutekano.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ryatangaje impungenge zishingiye ku mibare yiyongera y’abasivili bapfa n’iyangirika ry’ibikorwaremezo by’abaturage.
Ryashinje Israel gukoresha amagambo atera ubwoba abaturage ndetse no kubatera guhunga burundu, bigafatwa nk’imvururu zishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara.
Nubwo Israel ivuga ko igamije kubohora imbohe z’abaturage bayo Hamas yatwaye no kuyitsinsura burundu, Hamas yaburiye amahanga ko ibyo bitero bishobora gushyira mu kaga abasigaye mu maboko yabo, harimo n’abibwirwa ko bakiri bazima.