Nibura abaturage bane bishwe naho abandi batatu barakomereka bikabije mu mirwano yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, hafi y’umujyi wa Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iyi mirwano yongeye kubura hagati y’inyeshyamba z’umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Leta [FARDC] zifatanyije n’imitwe izishyigikiye.
Nk’uko byatangajwe na Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23, iyi mirwano yatangiye ahagana saa munani n’igice z’ijoro, ubwo ingabo za Leta n’imitwe nka FDLR, Wazalendo n’indi miywe yitwaje intwaro bagabaga ibitero ku baturage batuye mu duce twa Kibati, Munigi no mu nkengero za Goma.
Kanyuka yashyize mu majwi Leta ya Kinshasa ayishinja ibikorwa yise iby’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu, asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri ibi bitero.
Aho yagize Ati: “Biragaragara ko Kinshasa ishaka gusenya inzira y’amahoro ya Doha, kuko yananiwe kurekura imfungwa ndetse igakomeza no guta muri yombi abaturage batavuga rumwe na yo mu buryo budakurikije amategeko.”
Ibi byabaye nyuma y’umunsi umwe gusa, ku Cyumweru tariki ya 24 Kanama, aho AFC/M23 yari yatangaje ko yagabweho ibitero by’indege zitagira abazitwaye (drones) mu gace ka Kadasomwa n’ahari ibirindiro byabo, bikozwe n’ihuriro rya Leta n’abacanshuro b’abanyamahanga.
Umuvugizi wa AFC/M23, yananenze uburyo urukiko rukuru rw’iki gihugu ruri gukurikirana uwahoze ari Perezida Joseph Kabila , ahamya ko uru rubanza rwe ari igikorwa cya politiki aho kuba ikigamije ubutabera, akabihuza no gushaka kumushinja imikoranire n’inyeshyamba.
Ubusanzwe imishyikirano igamije kugarura amahoro hagati y’impande zombi yari yaratangijwe ku buhuza bwa Qatar, ariko imirwano yongeye gufata indi ntera kuva muri Kanama.
Tariki ya 18 Kanama 2025, niwo munsi wari uteganyijwe nk’umunsi ntarengwa wo gusinyi amasezerano y’amahoro, ariko ntiyubahirijwe.