Mu mukino wari utegerejwe n’abatari bake waberaga kuri sitade ya Craven Cottage, ikipe ya Manchester United yongeye kwerekana ko ifite ibibazo bikomeye binatuma idashobora gutsinda imikino, nyuma yo kunganya na Fulham igitego kimwe kuri kimwe (1-1) mu mukino w’umunsi wa Kabiri wa Premier League.
Kapiteni wa Manchester United, Bruno Fernandes, ni we wasize inkuru ikomeye kuri uwo mukino nyuma yo guterera inyoni amahirwe ikipe ye yabonye yo guhabwa penaliti mu mpera z’igice cya mbere, gusa agihita ayamurura mu buryo bukomeye umupira ukarenga izamu.
Ibyo byakurikiwe n’igitego cyabonetse ku ruhande rwa United nyuma y’uko umupira wari utewe n’umutwe wa Leny Yoro wahindutsemo igitego cyitsinzwe na ba myugariro ba Fulham, cyane cyane Rodrigo Muniz, byatumye iki gitego kimwandikwaho.
Abafana ba Manchester United bari batangiye kwizera ko ari bwo ikipe yabo igiye kubona intsinzi ya mbere y’uyu mwaka, ariko Emile Smith Rowe, wari winjiye mu kibuga asimbuye, yabihinduye inzozi.
Smith yaje gutungurana afungura amazamu ku kipe ya Fulham nyuma yo gukurikira neza umupira wari uvuye kuri Alex Iwobi, akawuhindurira mu izamu benshi muri ba myugariro ba United barawuhusha , uhura na Smith -Rowe wari wawukurikiye ahita awushyira mu izamu.
Iki gitego n’icyo cyahise gituma abantu benshi batangira kwibaza amahirwe Fernandes yapfushije ubusa.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal yagaragazaga ko asa nkaho yari atuje ubwo yari ategereje ko umusifuzi Chris Kavanagh areba amashusho ajyanye na penaliti yari imaze guhabwa United, nyuma y’uko Calvin Bassey akoze ku kuguru kwa Mason Mount mu gihe cyo gutera koruneri.
Icyatunguranye, ni uko ubwo Fernandes yiteguraga gutera penaliti, yahuriranye n’umusifuzi akagongana nawe gato, ibyo byamuteye gutakaza icyizere, maze nyuma , ateye umupira urenga izamu kure cyane.
Ku rundi ruhande, Fulham yagaragaje umutima wo kurwana kugeza ku munota wa nyuma, ishyira akadomo ku rugendo rwo rwaganaga ku ntsinzwi ya munani yikurikiranya imbere ya Manchester United.