Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya pop , Madonna Louise Ciccone yasabye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi papa Leo XIV gusura Gaza ndetse no gucanira urumuri abana bo muri aka gace atarakererwa.
Uyu muhanzikazi w’icyamamare yasangije ubu butumwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko Papa ari “we wenyine mu bantu bose utabuzwa kwinjira muri Gaza.”
Madonna ku rukuta rwe rwa Instagram yakomeje agira Ati: “Nyirubutungane , ndakwinginze jya muri Gaza uhajyane urumuri ku bana utarakererwa. Dukeneye ko amarembo y’imfashanyo afungurwa neza kugira ngo dukize aba bana b’inzirakarengane.”
Israel iri gusabwa n’abantu benshi gukora ibikenewe mu gufasha abaturage ba Gaza, mu gihe abahanga bashyigikiwe na ONU mu kwezi gushize baburiye ko “ibyago bikomeye byo kwicwa n’inzara” biri muri aka gace biri ku rwego ruhaniys.
Mu kwezi kwa Karindwi, Papa mushya yongeye gusaba ko habaho guhagarika intambara muri Gaza nyuma y’uko abantu batatu bari bahungiye muri kiliziya Gatolika i Gaza bishwe n’igitero cya Israel.
Madonna, yagiye avuga amagambo akomeye ku kibazo cya Gaza kuva intambara yatangira ndetse yabivuzeho no mu gitaramo yakoreye i Londres muri 2023, aho yabwiye abafana Ati: “Birambabaza cyane kubona abana bababara, urubyiruko rubabara, n’abasaza n’abakecuru bababara byose bishengura umutima, ndumva namwe mubyumva?”
Amagambo ya Madonna aje mu gihe umuririmbyi w’itsinda rya U2, Bono, hamwe n’abandi baririmbyi b’itsinda rye, basohoye itangazo ribwira abafana aho bahagaze kuri iki kibazo.
Mu gihe yamaganaga ibikorwa bya Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na Hamas, uyu muririmbyi wo muri Irlande yagize Ati: “Itsinda ryacu rihagaze hamwe n’abaturage ba Palesitina bashaka inzira y’amahoro no kubana neza na Israel ndetse n’uburenganzira bwabo bwo kugira igihugu cyabo.”