Kuri uyu wa Gatanu wa tariki 15 Kanama 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin bazahurira ku kigo cya gisirikare cya Joint Base Elmendorf–Richardson i Anchorage muri Alaska, nk’uko abayobozi babiri muri White House babivuze.
Ibyo byabaye nyuma y’uko abategura iyi nama bagaragaje ko muri Alaska(muri Amerika) ari ho honyine hashobora kuzuza ibisabwa by’umutekano, nubwo White House yari yifuje kutagaragara nk’aho yakiriye umuyobozi w’u Burusiya ku kigo cya gisirikare cya Amerika.
Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov kuri uyu wa Kabiri wa tariki 12 Kanama 2025, babanje Kugirana ibiganiro byihariye byo gutegura inama.
Trump ubwe yavuze ko azajya muri iyo nama nk’inama yo kwimenya gusa, nta byitezwe byinshi mbere ku buryo izagenda. White House ku wa Kabiri yavuze ko ari inama yo gutegana amatwi gusa.
Guhitamo Alaska
Nyuma y’ibiganiro by’igihe kirekire hagati ya White House na Kremlin, hemejwe ko iyi nama izabera muri Alaska. U Burusiya bwari bwanze ahantu hose i Burayi kubera impapuro zo guta muri yombi Putin zatanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mu 2023. Putin we yari yifuje ko yabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Inama za mbere na Putin
Uheruka guhura na Putin yari Perezida Joe Biden mu 2021 i Geneva, mu nama yari yateguwe amezi menshi mbere. Muri manda ya mbere ya Trump, yabonanye na Putin i Helsinki mu 2018, aho Trump yanenze inzego z’ubutasi za Amerika ku bijyanye n’ivogerwa ry’amatora. Bahuriye bwa mbere mu nama ya G20 i Hamburg mu mwaka 2017.
Umunyamabanga wa Trump ku bya dipolomasi, Steve Witkoff, aheruka gusura Moscow ahura na Putin, maze bemeza gahunda y’umuhuro hagati ya Amerika n’Uburusiya . Ariko ibyavugiwe mu nama yabo biracyari ibanga. Trump ateganya kuvugana n’abayobozi b’i Burayi ndetse na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky nyuma y’iyo nama atazagaragaramo.
White House yavuze ko Trump na Putin bazagira umwanya wo kuganira ari babiri gusa hamwe n’abasemuzi babo. Ibi si ibintu bidasanzwe, ariko umubano w’aba bayobozi bombi umaze igihe usuzumwa cyane.
Ku ruhande rwe, Putin mu minsi ishize yavuganye n’inshuti ze za politiki ku isi, harimo na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru.